RFL
Kigali

Abahanzi Abanyakigali badashidikanyaho ko havamo umwe wegukana Primus Guma Guma Super Star 8-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/07/2018 15:48
4


Buri wese aribaza amaherezo, ninde muhanzi utahiwe kwegukana irushanwa ry’umuziki rikomeye kurusha ayandi mu Rwanda? Bamwe mu batuye n’abakorera mu mujyi wa Kigali ntibatinya kuvuga ko igikombe kiri hagati ya Christopher na Bruce Melodie, ariko ngo bategereje umunsi wo kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.



Ku mugoroba wo kuwa 14 Nyakanga 2018, umunsi uzahindurirwaho ubuzima bw’umwe mu bahanzi utaramenyekana aho azegukana miliyoni 20,000,000Rwf anakikire ikuzo ry’utwaye iri rushanwa ku nshuro ya munani. Ni mu gihe undi muhanzi ukunzwe watowe n’abafana azegukana miliyoni 15,000,000 Rwf, abandi nabo bagende bahabwa ibihembo byabo kugeza ku mwanya wa cumi.

Benshi mu bo twaganiriye bahurije kuri Bruce Melodie na Christopher bavuga ko igikombe kiri hagati y’aba bahanzi. Hari n’abandi ariko bagiye bavuga ko Uncle Austin, Young Grace ndetse na Khalfan umwe muri bo ashobora gutungurana akegukana iri rushanwa ku nshuro ya munani.

Arichade

Bamwe mu banyakigali twaganiriye bahamije ko igikombe kiri hagati ya Christopher na Bruce Melodie

Arichade avuga ko asanzwe ari umufana by’umwihariko ndetse ko afite icyizere cy’uko kuri uyu wa Gatandatu bazatwara igikombe nta gihindutse, ati “Njyewe ndi umufana wa Bruce Melodie, niteguye ko kuwa Gatandatu tuzagitwara nta gihundutse.”

Impamvu atanga zituma yumva ko Bruce Melodie ariwe uzatwara Guma Guma, ni uko yakoze cyane. Yagize ati “Bruce Melodie muri uyu mwaka yarakoze cyane. Cyane cyane akorana n’abahanzi bo muri East African bakomeye nka Sheebah n’abandi bakomeye cyane. Uzi ko no muri Kenya yitwaye neza akora n’indirimbo zirakundwa cyane, ndumva ntakabuza azagitwara.” Ngo atagitwaye “nabyo babyakira.”

Twizerimana ucururiza mituyu hafi n’ahagiye kubera igitaramo cya nyuma cya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani, avuga ko asanzwe ari umufana ukomeye wa Hip Hop kuburyo mu bwiyumviro bye yumva uyu mwaka uzatwara iri rushanwa ari umuraperi Khalfan.

Ku mpamvu atanga zituma aha Khalfan igikombe, ngo n’uko akunda injyana ya Hip Hop gusa. Ati “Numva benshi bavuga ko ari Bruce Melodie ariko njyewe bitewe n’uko mfana Hip Hop numva Khalfan yagitwara. Ni uko mfana Hip Hop, atagitwaye ‘ubwo twazategereza ubutaha, ndacyeka Guma Guma ntabwo izaba umwaka umwe .”

Solange Uwera avuga ko yiteguye kwitabira igitaramo cya nyuma cya Primu Guma Guma Super Stars ndetse ko banashyigikiye abahanzi bahatanye. By’umwihariko ngo ashyigikiye Uncle Austin, ati “Nkanjye mfana Uncle Austin.” Ku mpamvu atanga zituma aha Uncle Austin igikombe cy’uyu mwaka harimo ko “akunda indirimbo ze”. Ngo atagitwaye byamubabaza, ntakindi yarenzaho.

Mumy Gisele we yavuze ko ashyigikiye Young Grace bitewe n’uko ari umwana w’iwabo i Rubavu. Yagize ati “ Mu bantu icumi nshyigikiye Young Grace kuko ari n’umwana w’iwacu. Ni uwo mu rugo i Rubavu. Uyu mwaka rwose mba numva ariwe uzagitwara.” Ngo atagitwaye “nawe yababara.”

Belyse nawe avuga ko yiteguye kwitabira igitaramo, akanavuga ko ashyigikiye Christopher Muneza muri iri rushanwa. Ati “ Christopher, kuko ari umuhanzi mwiza unshimisha kandi uzi gupafominga(Perfomance)  neza.” Abajijwe uko yabyakira umuhanzi yikundira aramutse adatwaye igikombe, yasubije ko byaba ari igihombo gikomeye kuri we kuko ngo amahirwe ya Christopher ni aye.

Igitaramo cya nyuma cya Primus Guma Guma Super Stars giteganyijwe kuba kuri uyu wa 14 Nyakanga 2018 kizatangira i saa kumi, i Gikondo ahasanzwe habera Expo(Imurikagurisha), Kwinjira ni amafaranga igihumbi (1000Rwf) n'ibihumbi bitanu (5000Rwf) mu myanya y'icyubahiro. Abahataniye igikombe ni : Jay C, Khalfan, Bruce Melody, Christopher, Mico The Best, Uncle Austin, Just Family, Active, Queen Cha, Young Grace.

REBA HANO ABANYAKIGALI BAVUGA KO HAGATI YA CHRISTOPHER NA BRUCE UMWE AZATWARA IGIKOMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eudine Ineza 5 years ago
    Nta wundi ni Christopher!!turamukunda nubwo turi kure
  • Eudine Ineza5 years ago
    Christopher niwe duha amahirwe turamukunda
  • andy madou5 years ago
    abafana binkoramutima ndavuga IBITANGAZA uyu munsi turazamura igikombe twakoze icyo dusabwa cyose igikenewe cyose . bidaciyemo Kata igikombe kirarara kwa BRUCE MELODY. twizere pe! ntawe bahatana pe! muri Guma Guma niwe wakoze abadi basaga nkaho baherekeje. BRUCE CONGS TWIZEYE KO BATONGERA GUKORA AMABARA BAGICISHA KURUHANDE . YOU ARE NUMBER ONE. OYEEEEEEEE
  • Andy Madou5 years ago
    Bruce oyee!





Inyarwanda BACKGROUND