Nyuma y’ibarura ry'amajwi ryakozwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018 ku cyicaro gikuru cy’ubucuruzi cya Bralirwa, ubu abahanzi bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya 8 bamenyekanye ndetse n'abashobora gusimbura abakwikuramo ku mpamvu zabo bwite.
Abahanzi 10 batowe muri rusange ni:
1.Jay C
2.Khalfan
3.Bruce Melody
4.Christopher
5.Mico The Best
6.Uncle Austin
7.Just Family
8.Active
9.Queen Cha
10.Young Grace
Incamake z'uko iki gikorwa cyakozwe kugira ngo aba bahanzi bemezwe nk'abazitabira iri rushanwa
Amajwi yose hamwe yari 36 harimo ay'ibigo by'ibitangazamakuru, amajwi y’amashyirahamwe y'aba Djs, abakora indirimbo z’amajwi n’abakora iz’amashusho. Buri umwe muri aba yari yazanye urupapuro ruriho amazina y'abahanzi ikigo cyabo cyemeje ko bakwiye kwinjiramo muri buri njyana, maze uhagarariye ikigo agasomera imbera y'abandi amazina bahisemo, ushinzwe kubarura amajwi nawe akabara uko barimo kurushanwa.
Abanyamakuru ubwo batoraga
Uko amatora yakozwe ni uko muri buri njyana buri kinyamakuru mu byatoranijwe ndetse n’ayo mashyirahamwe twavuze haruguru yatoragamo batanu ba mbere bayihagararira maze nyuma hateranywa amajwi yose hamwe aba 36.
Amanota buri muhanzi yagize
TANGA IGITECYEREZO