RFL
Kigali

Abahanzi 10 bazitabira PGGSS8 bamenyekanye, Khalfan na Jay C binjijwemo Bull Dogg arasigara

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/03/2018 17:24
25


Nyuma y’ibarura ry'amajwi ryakozwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018 ku cyicaro gikuru cy’ubucuruzi cya Bralirwa, ubu abahanzi bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya 8 bamenyekanye ndetse n'abashobora gusimbura abakwikuramo ku mpamvu zabo bwite.



Abahanzi 10 batowe muri rusange ni:

1.Jay C

2.Khalfan

3.Bruce Melody

4.Christopher

5.Mico The Best

6.Uncle Austin

7.Just Family

8.Active

9.Queen Cha 

10.Young Grace

Incamake z'uko iki gikorwa cyakozwe kugira ngo aba bahanzi bemezwe nk'abazitabira iri rushanwa

Amajwi yose hamwe yari 36 harimo ay'ibigo by'ibitangazamakuru, amajwi y’amashyirahamwe y'aba Djs, abakora indirimbo z’amajwi n’abakora iz’amashusho. Buri umwe muri aba yari yazanye urupapuro ruriho amazina y'abahanzi ikigo cyabo cyemeje ko bakwiye kwinjiramo muri buri njyana, maze uhagarariye ikigo agasomera imbera y'abandi amazina bahisemo, ushinzwe kubarura amajwi nawe akabara uko barimo kurushanwa. 

PGGSS8Abanyamakuru ubwo batoraga

Uko amatora yakozwe ni uko muri buri njyana buri kinyamakuru mu byatoranijwe ndetse n’ayo mashyirahamwe twavuze haruguru yatoragamo batanu ba mbere bayihagararira maze nyuma hateranywa amajwi yose hamwe aba 36.

PGGSS8

Amanota buri muhanzi yagize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diane 6 years ago
    Oooooh nshimishijwe cyane na uncle austin. Araje abatwike weeeee
  • Dieugo6 years ago
    Uyumwaka nuw cristopfer iyo bizoca hose turakijana
  • Yanga 6 years ago
    Abafana ba cristopfer muko wap amaboko hejuru cristopfer oyeeeeeeeeeeee!
  • 6 years ago
    kuberiki? basize socialmula na bulldog kandi barakoze?
  • Karara6 years ago
    Nta ubu koko young grace na just family barakoze kurusha social mula?
  • heza6 years ago
    Sha ntizaryoha peee kuba bull dog mumusinze rwose birambabaje rwose
  • Ding Dung Rugamba 6 years ago
    Wauw Wauw Wauw this is what I was waiting for, waooo Uncle Austin, I'm happy for you Nkwiphurije kuzogera kure nbese ukanatsinda
  • hhhhhhh6 years ago
    ibya gumaguma bihora binsetsa nta muhanzi numwe wakoze cyane kurusha buravan, bulldog, urimo ahubwo aba barimo bose birirwaga binginga abanyamakuru ngo bazabashyirishe muri guma guma!! exemple jhaliffan muri the jam last friday ngo yahoraga ahamagara bisoso! hhhhh birashekeje! iki gikombe biragaragara ko ari bruce
  • fulgence6 years ago
    rwose ndebye habamo akarengane bull dog gusigara sibintu mister kagame nawe yarakoze ahubwo sinzi icyo bakurikiza batoma abatabonye uko bajyamo babimerita courage
  • AYIRWANADA JANVIER6 years ago
    UNCLE AUSTIN YEGO KOKO MAMA CITA ATERA ISHABA TURAKWEMERA !!
  • shema6 years ago
    bull dog ,buravan &marina nibakoze kurusha young grace ,mico iyi pggs barajyirango bayihere melody na competition agiye.
  • 6 years ago
    Uncle Austin .mature like wine
  • Miss Colombe6 years ago
    Bruce Melody agiye gutwara ziriya millioni. Icyambere akwiye kuyakoresha ni ukwita kubana numvise yabyaye hanze. Nashyiremo akagufu, urebye liste rwose biroroshye guhita umenya ko agiye kwibikaho PGGSS
  • Umwali6 years ago
    Nonese ko nta Marina mbona? cg nibi nabyo byajemo kata...
  • Zaninka Jolie6 years ago
    Uncle Austin ko ntandirimo agira, aza kurutonde ate?
  • Social Mula arihe6 years ago
    Sinumwa ukuntu nta Social Mula mbona, ibibintu kbs birimo kata, ahari mushaka ngo tuzabatere amabuye
  • Kanyarwanda6 years ago
    Umuntu mbona imbere muba judges ni Charly (from Charly na Nina) cg ndibeshya?
  • Nyiranzage6 years ago
    Apuuuu! musubiremo amatora kuko haraburamo Buravan, Social mula na marina. nibwo yari kuba iryoshye. ubwo se just family n'a amakosa yabo bakoze iki? young grace se we yakoze iki? murabibihije gusa!!
  • JAYB 6 years ago
    Kbs Guma Guma ni Irushanwa twemera Umuhanzi Khalifan na Jacy Barakoze uyu mwaka kandi dukeneye kubona isura nshya muri Hip hop
  • Ishimwe Lambert6 years ago
    Ariko rero ibintu byo mu Rwanda birasekeje. Abantu bakeka ko twebwe abafana tutazi kureba uwakoze cyane? Amabwiriza avuga ko ugomba kuba warakoze hagati ya 2016-2018, Ese Ndagira ngo mumbwire uwakoze cyane kurusha Social Mula? Uwo Khalifan c yakoze kurusha Bull Dog? Iyo Just Family ntiyarushije na babana b'i Rubavu aribo The Same Gukora!! Uncle Austin Kweli uretse every thing yakoze,uziko Atanarushije Yvery!! Biratangaje pee naho ubundi Guma Guma ni ubucuruzi bibereyemo kuko kata zibera hariya hantu ni nyinshi pee





Inyarwanda BACKGROUND