RFL
Kigali

Abahanga muri Jazz bambariye gususurutsa Abanyakigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/10/2016 18:00
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2016 hateganyijwe igitaramo cy’imbaturamugabo aho abahanzi barimo Izaya na Hebert Rock bazaba bagaragaza ubuhanga bafite mu njyana ya Jazz, igitaramo biteganyijwe ko kizabera kuri Kigali Serena Hotel.



Izaya umwe mu bazaba bari muri iki gitaramo avuga ko mu myaka 20 amaze akora injyana ya Jazz arwana no kugira ngo abatuye umugabane wa Afurika, cyane cyane akarere ka Afurika y’iburasirazuba kugira ngo bayisangemo dore ko yivugira ko we akoresha ubuhanga bwe nta wundi muntu cyangwa itsinda ry’abantu yigana ibihangano byabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaberaga kuri Serena Hotel mu gitondo cy’uyu wa Kane, Izaya yakomeje avuga ko ikimuraje ishinga ari ukuvugira akarere ka Afurika y’Iburasirazuba abinyujije mu njyana ya Jazz akorana ubuhanga.

Buri gihe mba ndwana no kugira ngo nkore ikintu kidasanzwe kibonwa ndetse kinakoranye ubwenge nta gushishura. Ndashaka guhagararira akarere ka Afurika y’iburasirazuba mbinyujije mu njyana ya Jazz.Ndashaka guhindura imyumvire y’abatuye Afurika y’iburasirazuba bakamenya ko natwe dushoboye Jazz, ntabwo nzabibabwira gutya gusa ahubwo nzabikora babikunde kuko ndashaka ko abantu bakunda Jazz.Izaya

Izaya/Jazz

Izaya umaze imyaka 20 akora umuziki w'injyana ya Jazz aratamira abanyarwanda kuri uyu wa Gatanu

Izaya umaze imyaka 20 akora umuziki wo mu njyana ya Jazz yasoje avuga ko muri iki gihe cyose yahuye n’imbogamizi zikomeye aho biba bisaba kwihangana no kubikunda kugira ngo ubashe kubyumvisha abakunzi b’umuziki.Mu byo yahuye nabyo yavuzemo nko kuba yaragiye acibwa intege bikomeye, abamunengaga agitangira ndetse n’isoko rito umuhanzi yacururizaho inyana ya Jazz bigendanye no kuba iyi njyana itarajya mu bantu nk’izindi njyana.

Muri iki gitaramo uyu mugabo yatumiwemo na Bralirwa  ibicishije mu kinyobwa cya Mutzug, hazaba harimo Habert Rock umuhanga mu gucuranga umwirongi (Saxophone) aho azaba anamurika Albumu y’indirmo nyarwanda yacuranze mu njyana ya Jazz.

Jazz i Kigali

Habert Rock

Habert Rock uzamurika Albumu y'indirimbo nyarwanda mu njyana ya Jazz

Jazz i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND