RFL
Kigali

Abagize Yemba Voice bashyize hanze indirimbo nshya 'So Sweet' banditse bwa mbere ariko bakaba bayisohoye ari iya 6-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/08/2018 18:49
0


Yemba Voice ni itsinda rishya mu muziki,iri rigizwe nabasore batatu bahuriye ku kuba baranyuze mu ishuri rya muzika rya Nyundo kuri ubu rikomeje kugaragaza ko rifite gahunda kandi rizi icyo rishaka. kuri ubu iri tsinda ryamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise 'So sweet' iyi yagiye hanze ku munsi w'amavuko wa Mozzy umwe mubagize iri tsinda.



Aba bahanzi bashyize hanze iyi ndirimbo ku munsi mukuru w'amavuko ya mugenzi wabo Mozzy gusa ngo nuko byahuriranye naho ubundi bifuzaga no kuba bayishyira hanze kuri uyu wa mbere tariki 13 Kanama 2018.tuganira numwe m bagize iri tsinda yagize ati" So sweet, ni yo ndirimbo dushyize hanze ubu, ni indirimbo ifite  amateka akomeye kuri twe  kuko niyo ndirimbo ya mbere twanditse tukimara kuba Yemba voice, ije ari indirimbo yacu ya 6 nyamara ni yo yambere twatangiriyeho yanatwinjije muri Studio bwa mbere." Yakomeje agira ati:

Tukimara guhura twagize umugisha wokushyigikirwa n'abantu benshi barimo abahanzi bakomeye mu gihugu, ni muri ubwo buryo  habonetse umwe muri bo wiyemeje kuba yadukoreshereza indirimbo yambere kwa Bob pro, nubwo byaje kurangira atariho tuyisoreye kuko twakomeje kuyitegereza itaza, bisa  nk'aho ubwumvikane bwa producer n'uwadufashije butari  bwasojwe uko bumvikanye, ubwo twerekezaga mu gihugu cya Congo kwitabira Amani Festival, twahahuriye n'umu producer waho  ukomeye witwa Serge, yifuza gukorana natwe, duhitamo  gukora 'So sweet' ikava munzira, ubu turumva twishimye cyane ko abakunzi ba muzika  babasha kumva indirimbo yacu yambere nubwo ije ari iya 6 mu ndirimbo z'iri tsinda kubw'impamvu nyinshi.

Yemba VoiceMozzy ubanza i bumoso arizihiza isabukuru mu gihe bashyize hanze indirimbo yabo nshya

So sweet ni indirimbo ya gatandatu iri tsinda rikoze nyuma y'indirimbo zabo zisa nizabinjije muri muzika y'u Rwanda. iyi ikaba ari indirimbo igiye hanze ku munsi w'amavuko wa Mozzy umwe mu bagize iri tsinda aho afatanya na Kenny Sol na  Bill Ruzima.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA YEMBA VOICE 'SO SWEET'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND