RFL
Kigali

Abagize Urban Boys batanze integuza y’indirimbo yabo nshya, bica amarenga ku kibazo cyo gusimbuza Safi Madiba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/11/2017 12:25
1


Urban Boys kuri ubu isigaye igizwe n'abantu babiri aribo Nizo Kabosi na Humble G, ihamya ko izakomeza ibikorwa bya muzika nyuma y'aho Safi Madiba avuye muri iri tsinda. Ntibiramenyekana niba Urban Boys izasimbuza Safi wagiye cyangwa niba bazakomeza gukora ari babiri dore ko iyi ndirimbo izasohoka vuba ngo bayikoze nta wundi muntu bashyizemo.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2017 ni bwo binyuze kuri Instagram ya Nizzo yatangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo yabo nshya anatangaza izina ryayo ‘Mpfumbata’, aha umunyamakuru wa Inyarwanda.com wagize amatsiko yahise yifuza kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo maze ku murongo wa telefone Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys agira ibyo asobanurira Inyarwanda.com.

Urban Boys

Nizzo niwe wateguje abakunzi ba Urban Boys indirimbo yabo nshya

Aha yatangiye abazwa niba koko bagiye gushyira hanze indirimbo yitwa Mfumbata, igihe izagira hanze, aho bayikoreye ndetse anibaza niba Safi Madiba yaba yaramaze gusimbuzwa mu itsinda. Aha Nizzo Kaboss yagize ati”Nibyo tugiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Mpfumbata, ni indirimbo twakorewe na Iyzo Prod igomba kujya hanze mu cyumweru gitaha.”

Nizzo Kaboss ku kijyanye niba barongeye umuntu uzasimbura Safi Madiba mu itsinda yirinze kugira byinshi agitangazaho  gusa yemerera umunyamakuru ko iyi ndirimbo bayiririmbye ari babiri gusa ntawasimbuye Safi Madiba, aha yongeyeho ko amashusho y’iyi ndirimbo agomba kuzajya hanze mu minsi iri imbere cyane ko ubu bongeye gutangira ibikorwa bya muzika nk’itsinda rya Urban Boys.

Urban BoysUku niko aba basore bagiye kujya bajya ku rubyiniro

Nizzo Kaboss kandi yabajijwe ku mashusho y’indirimbo Urban Boys yakoranye na Kitoko atangaza ko bakiri kureba uko nayo bazayashyira hanze nta kibazo biri mu mishinga bafite kimwe n’ibitaramo bazitabira mu kwezi k’Ukuboza 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gift mukunzi 6 years ago
    Formudable gusa navuga courage murashigkiwe kwisi nzima merci & j vs remerciez





Inyarwanda BACKGROUND