RFL
Kigali

Abagize Morgan Hertage biyemereye ko bazitabira igitaramo bazahuriramo na Diamond mu Rwanda–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/06/2017 13:25
0


Mu minsi ishize ni bwo hadutse inkuru zivuga ko mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cya Rwanda Fiesta, kizitabirwa n'abahanzi bakomeye mu karere nka Diamond, Vanessa Mdee ndetse na Morgan Hertage itsinda rikomeye ku rwego rw'Isi.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2017 ni bwo abagize iri tsinda bahamije mu buryo bw’amashusho ko biteguye kuza mu Rwanda muri iki gitaramo cya Rwanda Fiesta giteganyijwe tariki 2 Nyakanga 2017, abari gutegura iki gitaramo bahamije ko nabo bamaze kumvikana n’iri tsinda ku buryo ryiteguye kuza gutaramira abanyarwanda mu gitaramo kizabera mu Rwanda.

Iki gitaramo cya Rwanda Fiesta giteganyijwe kuba kuwa 2 Nyakanga 2017. Diamond ni umwe mu bahanzi b'ibyamamare bazagaragara muri iki gitaramo bituma benshi bakomeje kukimwitirira nkuko ariwe muhanzi w’umunsi. Iki kikaba kizabera i Nyamata muri Hotel izwi nka Golden Tulip, aho kugeza magingo aya abahanzi bose bazatarama muri iki gitaramo mu gihe nta mpinduka zibayeho bakaba bamaze kumenyekana. Mu bazava hanze hakaba harimo Diamond na Vanessa Mdee naho mu Rwanda akaba ari Yvan Buravan, Dj Pius ndetse na Charly&Nina.

Rwanda FiestaAba bahanzi nibo bagomba kwiyongeraho Morgan Hertage itsinda rikomeye ubundi bagashyushya abantu

Kugeza ubu abategura iki gitaramo batangiye gutunganya uburyo bwo kongera aba bahanzi ku byapa byamamaza iki gitaramo cyane ko kwamamaza byatangiye aba basore (Morgan Heritage) bataremeza ko bazaza gusa kuri ubu bamaze kumvikana, ndetse nabo ubwabo bamaze guhamya ko bazitabira iki gitaramo.

Morgan Heritage ni itsinda ry’abavandimwe bakomoka ku muhanzi ukomeye muri Amerika witwa Denroy Morgan. Iri tsinda ryashinzwe mu 1994, rigizwe na "Peetah" Morgan, Una Morgan, Roy "Gramps" Morgan, Nakhamyah "Lukes" Morgan ndetse na Memmalatel "Mr. Mojo" Morgan.

REBA HANO ABAGIZE MORGAN HERTAGE BATANGAZA KO BAGIYE KUZA MU RWANDA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND