RFL
Kigali

Just Family basanga ibikorwa bamaze iminsi bakora byabashyira muri PGGSS8-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/01/2018 12:52
0


Muri iyi minsi abagize itsinda rya Just Family batangiye 2018 bashyira hanze indirimbo nshya bakoranye n’umusore w’i Burundi R Flow. Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo iri kumwe n’amashusho yayo bahise banatangaza ko bumva ibikorwa bakoze nk’itsinda byatuma bajya muri PGGSS8.



REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JUST FAMILY ‘SINGLE BOY’

Mu kiganiro bahaye Inyarwanda.com abagize itsinda rya Just Family batangaje ko bafite byinshi byo gukora muri uyu mwaka wa 2018, bikaba byunganira ibyo bakoze mu mwaka ushize wa 2017. Ibi bikorwa byose bamaze gukora ni byo bashingiraho bahamya ko bibemerera kuba batorwa nka rimwe mu matsinda yakoze cyane mu Rwanda bityo bakitabira irushanwa rya PGGSS8 riramutse ribaye.

just familyJust Family na R Flow ubwo bafataga amashusho y'indirimbo bahuriyemo

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo yaganiraga n'aba basore yababajije niba koko bakurikije ibyo bakoze basanga bafite amahirwe yo kwitabira iri rushanwa rikomeye mu gihugu, ntakuzuyaza Bahati ndetse na Jimmy bari bahagarariye iri tsinda bemeza ko ku bwabo bakoze cyane kandi ibikorwa byabo bikaba byivugira mu matsinda ya muzika mu Rwanda bityo niba iri rushanwa rizaba, aba bahanzi basanga bakwiye kurijyamo nta gisibya.

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA JUST FAMILY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND