RFL
Kigali

Itsinda Dub Inc ryo mu Bufaransa rizaririmba mu Isaano Art Festival ryabwiye abanyamakuru uko ryabonye u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/02/2018 14:14
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 5 Gashyantare 2018 ni bwo abagize itsinda rya Dub Inc bageze mu Rwanda aho bitabiriye Iserukiramuco rya Isaano Art Festival. Aba bacuranzi bakomeye mu Bufaransa nubwo bafite igitaramo gikomeye mu Rwanda aho bazacuranga ku cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018 bagomba no kujya i Goma aho bazaririmba.



Aba bahanzi bagize Dub Inc bagomba kuririmba mu iserukiramuco rya Amani Festival rizabera mu mujyi wa Goma, icyakora mbere yuko bava mu Rwanda bajya i Goma babanje kuganira n’abanyamakuru batangaza ko bishimiye bikomeye iterambere igihugu cy’u Rwanda gifite. Muri iki kiganiro aba bahanzi batangaje ko basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi ku mateka bumvaga mu makuru no mu binyamakuru.

Dub IncAbari bahagarariye iri tsinda n'abategura Isaano Art Festival baganira n'abanyamakuru

Usibye ibi ariko aba bacuranzi ubusanzwe bari ku rwego rw’Isi batangaje ko kuba baraje gutaramira mu Rwanda bitari ugushaka amafaranga gusa ahubwo harimo no gusura ibihugu binyuranye. Hano bijeje abanyamakuru ko ku cyumweru abazitabira iki gitaramo bazacurangamo mu Isaano Art Festival aribo bazaba abagabo bo guhamya umuziki mwiza kandi w’umwimerere.

Iri serukiramuco rya Isaano Art Festival aba bacuranzi baje gucurangamo rizamara iminsi igera kuri ine yose. Ni iserukiramuco rizitabirwa n'abantu banyuranye barimo ababyinnyi, abavuga imivugo, abakora umuziki, abamurika imideri, abanyarwenya n’abandi bari mu byiciro binyuranye, intego akaba ari ugushimisha abantu bazitabira. Mu bazataramira abantu, harimo; abahanzi bakomeye barimo Andy bumuntu, Sam Band, Cubaka Justin Yvan Ngenzi, Peace, Weya, Tito Uribe, Alyn Sano kimwe n’iri tsinda rikomeye ryo mu Bufaransa.

Dub IncAbanyamakuru bari bitabiriye

Isaano Art Festival izatangira tariki 8 igeze 11 Gashyantare 2018 kuva saa kumi n'ebyiri z’umugoroba kugeza saa tanu z’igicuku muri One Love. Ni iserukiramuco ritegurwa na Positive Production iyoborwa na Judo Kanobana. Iri tsinda rya Dub Inc ryo mu Bufaransa ni itsinda rigizwe n’abacuranzi barindwi ariko mu ikipe yabo bagakunda kugendana n’abajyanama babo.

Dub Inc itsinda ryashinzwe muri 1997 rigizwe n'abasore nka; Hakim "Bouchkour" Meridja, Aurélien "Komlan" Zohou, Jérémie Grégeois, Moritz Von Korff, Frédéric Peyron, Idir Derdiche na Grégory "Zigo" Mavridorakis. Aba basore bose bamaze kugera mu Rwanda, akaba aribo bacuranzi bagize iri tsinda rizwi cyane mu gucuranga injyana zinyuranye zirimo, Reggae, Dancehall na Dub.

Dub IncBavuye mu Rwanda berekeza i Goma ariko ngo baragaruka vuba

Dub Incorporation cyangwa Dub Inc ni itsinda kugeza ubu rimaze gushyira hanze Album zabo esheshatu zirimo; Diversité (2003), Dans le décor (2005) ,Afrikya (2008), Hors contrôle (2010), Paradise (2013) na "So What" (2016).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND