RFL
Kigali

''Abagabo benshi ntibaba bakomeje kuri bimwe bakongorera iyo bashaka ko muryamana'' Akothee yaburiye abagore n’abakobwa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/08/2018 17:22
0


Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Kenya, Akothee ukunze kuvugwaho gukura abagabo bikamugira umuherwe yaburiye abagore batekereza ko gukunda abagabo bakize bizabaha ibyishimo bihoraho.



Uyu muhanzikazi ufite abana 5 yanyujije ubutumwa burebure cyane ku rubuga rwe rwa Instagram aho yagaragazaga uburyo abagore bakeneye umuyoboro n’icyerekezo kizima kitari ukwirirwa biruka inyuma y’abagabo bakize cyane ko atari byo bizabaha ibyishimo bihoraho.

Amagambo yanditse turagerageza kuyashyira mu Kinyarwanda cyumvikana. Yanditse ati “ABAGABO NTIBABA BAKOMEJE KURI BIRIYA BAKONGORERA MU MATWI IYO BASHAKA KO MURYAMANA, KIRIYA GIHE BABA BATAKAYE. BEMERERE BIVUGIRE, KUBISHYIRA MU BIKORWA BIRI MU BIGANZA BYAWE.”

Akothee

N'ubwo Akothee ari gutanga izi nama, ni umwe mu bakunze kuvugwaho gukurura cyane abagabo

“Bakobwa banjye murangije ishuri, mubanze mwiyubake mbere yo gutekereza kugira umuryango! Ntuzashyire ibyizere byawe mu kiremwamuntu, ntuzabone umugabo utwaye imodoka nziza ngo ufate icyemezo vyo kumwirukira utekereza ko ari iye, abagabo batira imodoka n’amazu bagenzi babo kugira ngo bitirirwe ko ari abakire maze bayobye abagore! Iyubakane n’umuntu ukunda, ugukunda kandi akakubaha nk’umugore.

Ntuzashingire urukundo rwawe ku butunzi bw’ibintu kuko byazatuma uhorana ubusa! Ese wabyakira ute urinze utwita mu majoro murarana ugitekereza ko afite inzu nini nyuma ukazasanga yari yarayitiye mugenzi we ndetse akaba nta n’ubushobozi na buke afite bwo kukwitaho no kurera umwana?! Niba umugabo akuborotse nyuma y’uko umutwitiye, nawe muboroke utekereze ko atanabaho! Isuganye utwite ku giti cyawe, ni amateka cyangwa amafuti wihamagariye! Njye nka Mama wawe, nzaguseka ninkubona ukimwiruka inyuma umuririra rwose! Ariko nzaguhobera cyane nanagufashe gutuza, iris i isezerano ryo kurera Bajeyi, Oya utansajisha aka kanya kuko sinzareka kwambara bikini aka kanya kubwawe…”

Akothee

Akothee yagiriye inama abagore n'abakobwa

Yakomeje avuga ko abagabo barambiwe abagore badahwema kubashyira abana, ahubwo bo bahitamo gutanga intanga bikagira inzira ati “Abagabo nabo barambiwe abagore bahora babashyira abana ahubwo bafashe icyemezo ko uzajya ushaka ko bamuha intanga bajya bazitanga maze utwise akabyimenyera. Mubimenye ko abagabo bananiwe, nabo bararambirwaaa.”

Mu butumwa bwe burebure rwose yagarutse no ku bakobwa bahisha abakunzi babo abasaba kujya baberekana. “Ugasanga umubyeyi wawe ntarabona umusore mukundana, niba umufite mwereke ababyeyi bawe, ntibazaguseka apfa kuba Atari iteshamutwe gusa…NDABAKUNDA!”

Akothee

Ubutumwa yatanze yabunyujije ku rubuga rwa Instagram






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND