RFL
Kigali

Abafana bati “Urabyara indahekana” Anita Pendo ati “Ntawe nigeze ntakira ubukene”

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/07/2018 16:14
3


Mu cyumweru gishize ni bwo Inyarwanda.com yatangaje inkuru y’uko Anita Pendo yitegura kwibaruka umwana wa kabiri. Aya makuru yatangiye gusakara hatarashira umwaka Anita yibarutse imfura ye. Kuri ubu bamwe mu bamukurikira kuri Instagram bamwibasiye bamushinja kudasobanukirwa gahunda yo kuboneza urubyaro.



Uruvugo rushobora kuba atari ikintu gishya kuri Anita Pendo dore ko bimenyekana ko atwite bwa mbere muri 2017 abantu bamutinzeho cyane nyamara we akomeza kugaragaza ko ibye bizwi n’Imana gusa. Kuri iyi nshuro yitegura kwibaruka umwana we wa kabiri, Anita yongeye kwibasirwa n’abavuga ko yaba ari kubyara indahekana ndetse atumva ibijyanye no kuboneza urubyaro.

Anita yanditse kuri Instagram ati “Nta gihunga, nta guhungabana,nta maganya ahubwo ndavuga Imirimo Imana ikora ndetse no gukomera kwayo ndagutegereje kibondo cyanjye” Aya magambo yari aherekejwe n'udutima ndetse n'akamenyetso kagaragaza ko umwana yiteguye kubyara ari umuhungu. Yongeye gukoresha indi foto bamwe mu bamukurikira bagenda bandika ibitekerezo bitandukanye. Umwe witwa@nduwaweradjab yagize ati “Uuum, aratwite nanone c yarabyaye ejo bundi? Abanyamakuru sibo njya numva badutangariza kuboneza urubyaro ra? Abashyiraho amategeko ni nabo bayica koko”. Anita Pendo ntiyigeze arya amagambo ahubwo yasubije uwo musore ati “Uzabanze umenye igisobanuro cy'iryo jambo uvuze kuboneza urubyaro”.

Image result for Anita Pendo

Anita Pendo yabyaranye na Ndanda imfura, yatangaje ko n'uwo atwite ari uwa Ndanda

Si uyu gusa kandi kuko hari undi witwa @la_cute_girl_me wakoreshaga ururimi rw’igiswahili abaza Anita Pendo niba yarabaye Zari wo mu Rwanda ndetse agerageza kubwira Anita ko Zari we afite amafaranga. Yagize ati “Ese iyo nda nayo ni iya Ndanda? Anita yabaye Zari wo mu Rwanda? Ndi kwibariza” Yakomeje ati “Nibe na Zari ni umukire afite amafaranga ni yo mpamvu abyara nta kibazo ariko wowe urabyara n’inzara y’i Kigali ntuzababaza abo bana ku busa?” Anita yahise amusubiza ati “Sinari nasabiriza njye n’umwana wanjye nta kibazo dufite, urahangayikira ubusa”.

N’ubwo hari benshi bari bibasiye Anita buvuga ko abyaye indahekana cyangwa se akaba adasobanukiwe ibyo kuboneza urubyaro, hari n’amagana y’abandi bamugaragarizaga urukundo bavuga ko ntawe ukwiye kumwivangira mu buzima no kwibaza ku byemezo afata. Uwitwa theonestebrown555 yagize ati “ArIko mureke mbabwire kuki mutibaza ku buzima bwanyu mukibaza ku bitabafiye umumaro kweri”. Yunganiwe n’abandi benshi bageragezaga kwifatanya na Anita Pendo banavuga ko kubyara ari umugisha, dore ko haba hari n’ababuze urubyaro kandi barushaka.

Anita

Anita

Anita

Anita

Anita

Anita

Anita

UBWO ANITA PENDO YATANGAZAGA KO ATWITE UMWANA WA KABIRI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john5 years ago
    yabuzwa niki kubyara ko ari muri system atazabura ibyo aha abo bana, nimwirire nu rubyaro rwanyu anitha mu mureke kuko ukora ibyo azi abyara abana benshi mu Rwanda
  • 5 years ago
    I kigali Turarya tugasagura, nta nzara rwose!!!
  • cool5 years ago
    ark kuki abantu bababazwa nibitabareb??!!!!! Anitha rata ibyarire abana numugisha kandi hari nabababuz Imana ikurinde numwana uzabyare nez





Inyarwanda BACKGROUND