Mu rwego rwo kwifatanya n'abandi banyarwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, abafana ba Butera Knowless basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera.
Iki gikorwa abafana ba Butera Knowless bagikoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2018 kibimburirwa n’urugendo bakoze rwo Kwibuka no kuzirikana inzirakarengane ziciwe muri ako gace zikaba zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Ntarama ho mu Bugesera. Nyuma yo kugera ku Rwibutso bakunamira abashyinguye muri uru rwibutso aba bafana ba Butera Knowless bafashe umwanya bashyira indabo ku mva zishyinguyemo umubare munini w’Abatutsi bishwe muri Jenoside bashyinguye kuri uru rwibutso.
Nyuma y’iki gikorwa aba bafana ba Butera Knowless ‘Intwarane’ bazengurukijwe uru rwibutso basobanurirwa amateka y’ubwicanyi ndengakamere bwabereye i Ntarama ahiciwe umubare munini w’Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyakora n'ubwo aba bafana bari berekeje kuri uru rwibutso, Butera Knowless we ntabwo yabashije kujyana nabo kuko n'ubwo yabyifuzaga bitamukundiye nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com.
Butera Knowless aganira na Inyarwanda.com yagize ati “Nrabyifuzaga numvaga nshaka kwifatanya n'abafana banjye muri iki gikorwa ariko ntabwo byankundiye kuko byahuriranye n’uko nanjye nagombaga kujya kwibuka umuryango wanjye wiciwe mu Nzove.”
Tubibutse ko Butera Knowles ari umwe mu bahanzikazi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda bakunzwe n’umubare munini w’abakunzi ba muzika hano mu Rwanda. Yatsindiye ibihembo byinshi bya muzika byagiye bitangirwa hano mu Rwanda ndetse akaba ari nawe muhanzikazi rukumbi wegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star yatwaye mu mwaka wa 2015.
Babanje urugendo rwo kuzirikana no kwibuka inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutsoBashyize indabo ku mva bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso
TANGA IGITECYEREZO