RFL
Kigali

Abadahigwa barahamya ko nta kibazo bafitanye na King James kubera indirmbo Ganyobwe

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:15/04/2015 15:43
4


Perezida w’ itorero Abadahigwa Nsengiyumva Bernard arahakana ko nta kibazo na kimwe bigeze bagirana na King James ahubwo akikoma abakomeje gukwiza ibihuhu ndetse akanemeza ko King James yakoze ibyo yasabwaga ijana ku ijana.



Mu kiganiro kirambuye inyarwanda.com yagiranye na Perezida w’ itorero Abadahigwa Nsengiyumva Beranrd, byavugwaga ko ryari rifitanye ikibazo na King James kubera indirimbo ‘Ganyobwe’, yahamije ko nta kibazo bigeze bagirana na King James ahubwo asobanura ko ahubwo uwari visi perezida ari we wagendaga akwiza ibihuha avuga ko yashatse avoka kugirango ikibazo kijye mu nkiko ndetse ahamya ko ibyo bumvikanye byose na King James yabyubahirije ijana ku ijana.

Bernard Nsengiyumva yagize ati: “ Ariko wenda sinzi ahantu abantu baba bari. Biba binagoye kugirango umuntu abone n’ igisubizo cyabyo. King James ikintu twemeranyijweho nawe twahuriye ku Rumuri, twemeranyijwe ko icyo azakora ari ukuduhuza, indirimbo ikazaza ifite amashusho y’ umwimerere wa ba nyirayo. Yari yaracuranze indirimbo ariko ibura ababyina muri iyo ndirimbo.

Nsengiyumva Bernard akomeza agira ati: “Ikindi twari twemeranyijwe uwo munsi ni impozamarira y’ ibihumbi magana abiri (200000 frw), amafaranga yayazanye uwo munsi, dufata n’amashusho ibintu birarangira. Nta kindi kintu cyari gisigaye usibye kuduha CD” Kuri uwo munsi yaje no kurwara.

Nyuma yaje kurwara. CD twari twemeranyijwe ko amashusho akorwa mbere y’ icyunamo ikazasohoka icyunamo kirangiye kuko urumva ntago twari kubivanga, ninasohoka izakomeza ikunzwe cyane kandi ikomerezeho”


King James n' abagize itorero Abadahigwa bshyira umukono ku masezerano

Nsengiyumva Bernard akomeza ahamya ko nta kibazo na kimwe bafitanye na King James ndetse nta n’ icyo bigeze bagirana na mbere kuko bari kukigirana ari uko ibyo bumvikanye atabyubahirije. Ndetse agashimangira ko byose yabyubahirije ijana ku ijana. Avuga ko abavuga ibi atazi aho baturuka  kuko n’ amasezerano King James yagiranye nabo ahari.

Aba ni bamwe mu babyinnyi b' itorero Abadahigwa bazagaragara mu ndirimbo Ganyobwe

Bernard kandi avuga ko amashusho y’ indirmbo yafashwe mbere y’ icyunamo nk’ uko bari babipanze kuko bifuzaga ko yagera hanze nyuma y’ icyunamo ndetse agahamya ko bizeye ko iyo ndirimbo izakundwa cyane.

Biteganijwe ko amashusho y’ indirimbo azagera hanze mu minsi ya vuba

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    pole king James baragusebeje
  • 9 years ago
    Ubundi c baba bashaka kudusebereza umuhanzi kuberi iki king james for ever
  • phillos gucci9 years ago
    James ihangane abaharabika abandi burya ntibabaura muri society,courage
  • TURATSINZE CELESTIN9 years ago
    Ariko nabanyamakuru baba batangaje amakuru nkariya, yibinyoma ntabihano bagenerwa.





Inyarwanda BACKGROUND