RFL
Kigali

Ababyinnyi b’abanyanigeria babyiniye Beyonce i Coachella bamuvuze imyato

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:17/04/2018 16:50
0


Babinyujije ku nkuta zabo za Instagram, Diddi Emah na Kendra Oyesanya abanyanigeria babyiniye Beyonce Knowles mu iserukiramuco ry’i Coachella bamushimye uburyo yabafashisje kugera ku nzozi zabo barai barategereje kuva kera.



Kendra Oyesanya yagize ati "Inzozi zibaye impamo. Kubyinira Beyonce nyir’ubwite, sinzi impamvu nagombaga kubura data mu kwitegura muri iyi minsi, ariko ndabizi ko yandebaga ndi ku murongo w’imbere.Urakoze cyane Beyonce“

Kendra Oyesanya nubwo afite inkomoko muri Nigeria ,ariko yakuriye aniga muri kaminuza mujyi wa Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mwaka wa 2013 ni bwo Kendra Oyesanya yatsindiye igihembo gitegurwa na kompanyi ya  Pepsi "Dance for a Chance" atangira kugira amahirwe yo kwinjira mu mwuga wo kubyinira ibyamamare.

Kendra Oyesanya yagiye anagaragara ku rubyiniro rw’abandi bahanzi nka P. Diddy, Flo Rida, Tinasha, KeKe Palmer, Paul McCartney, Tamar Braxton. N'ubwo yinjiye mu mwuga wo kubyina akuze ariko agira inama abakiri bato kudacika intege kuko igihe icyo ari cyo cyose bagera ku nzozi zabo.

kendra

Kendra Oyesanya mu mwambaro yabyinanye

Ku rundi ruhande undi mubyinnyi Diddi Emah yagize ati”Imana iguhe umugisha Beyonce, ni iki nari gukora ntagufite? Ubu butumwa ni ubw’abakobwa bato bari mu cyaro muri Nigeria, Imana iriho kandi irakora! Gira inzozi mu buryo bugari bushoboka kandi ubyizere. Warakoze kunshyigikira, kubyinira inyuma yawe mwamikazi Beyonce, ni umwigisha, sinigeze mbona umuntu ukora cyane kuriya , mumureke! Ntewe ishema ryo kuba umunyafurika w’umunyamerika”.

Diddi Emah usanzwe nawe ari umubyinnyi wabigize umwuga yagaragaye ku rubyiniro rw’abahanzi bakomeye barimo Jennifer Lopez , Fifth Harmony na Usher. Aba babyinnyi bombi byabyiniye umuhanzi Beyonce Knowles mu iserukiramuco Coachella Valley Music and Arts Festival, ni iserukiramuco ry’umuziki n’ubugeni ngaruka mwaka, rimaze imyaka 19 riba. Ni iserukiramuco ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

AMWE MU MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI ICYO GITARAMO

Beyonce at Coachella 2018Beyonce at Coachella 2018Beyonce at Coachella 2018
Making eyes: Beyonce made a quirky hand gesture as she prowled the stage 

Beyonce yarishimiwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND