RFL
Kigali

Ababaye ba Nyampinga b’u Rwanda mu bihe binyuranye baraha nde amahirwe mu matora ya Perezida?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/08/2017 20:33
2


Mu Rwanda inkuru ihari nuko abanyarwanda muri rusange bayiraye ku ibaba biteguye amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki 3-4 Kanama 2017, kuri ubu rero nyuma yo kwiyamamaza benshi bakomeje kugira abo baha amahirwe yo gutsinda amatora.



Kuba ba Nyampinga b’u Rwanda ari bamwe mu bantu bamamara ndetse bakagira ababakurikira benshi byatumye twegera abakobwa bagiye begukana amakamba mu bihe binyuranye kugira ngo tubabaze uwo babona ufite amahirwe yo kwegukana intsinzi muri aya matora ndetse n’impamvu bashingiraho ari we baha amahirwe. Usibye ibi ariko buri mukobwa wabajijwe, yahawe n’umwanya wo kuba yagenera ubutumwa abanyarwanda muri rusange muri iki gihe twitegura amatora.

Abakobwa babaye ba 'Miss Rwanda' bavuganye na Inyarwanda.com ntakindi cyagendewemo batoranywa ahubwo twagerageje kubavugisha bose uko ari batandatu gusa nanone si bose babashije gusubiza ibibazo twababajije kimwe nuko hari n'abandi batarasubiza gusa byatumye dufata icyemezo cyo kubagezaho uko abo twavuganye babona ufite amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi.

Miss Rwanda 2017: Iradukunda Elsa

Elsa Iradukunda

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane muri uyu mwaka wa 2017 amaze kwegukana ikamba urya Nyampinga w'u Rwanda. Uyu ni nawe Perezida uzatorwa azasanga agifite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Iradukunda Elsa yagize ati:

Uwo Mpa amahirwe ni Nyakubahwa Paul Kagame, impamvu ari we mpa amahirwe ni umugabo w’ijambo ni umugabo wagiye ashyira mu ngiro ibyo yemereye abanyarwanda ni umugabo wahaye agaciro abanyarwandakazi muri make ndacyamwifuza kugira ngo umuvuduko dufite mu iterambere tuwukomerezeho ibyiza tubisange imbere.

Ubutumwa uyu mukobwa yageneye abanyarwanda muri rusange, yabasabye gutora Nyakubahwa Kagame Paul kugira ngo iterambere ry’u Rwanda rikomeze kwihuta.

Miss Rwanda 2016: Mutesi Jolly

mutesi jolly

Miss Mutesi Jolly ni umukobwa wamamaye cyane mu amaze kwegukana ikamba muri Miss Rwanda muri 2016, uyu akaba ari nawe wa mbere wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w'isi (Miss World). Miss Mutesi Jolly yagize ati:

Njye uwo mpa amahirwe ni H.E Paul Kagame kuko ari we mbona uzageza u Rwanda uko nifuza kurubona no kurubamo kandi ni umuyobozi ushyira mu gaciro wuje ubunyangamugayo. Ubutumwa nagenera abanyarwanda muri ibi bihe ni uko bagomba kwitabira amatora tukitorerera umukuru w’igihugu uzatuyobora neza agasigasira agaciro k’Abanyarwanda n’u Rwanda, nta wundi kandi ni Paul Kagame.

Miss Rwanda 2013: Umutesi Aurore Kayibanda

aurore

Uyu mukobwa yamenyekanye akimara kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2013,Aurore Kayibanda mu gihe yamaranye ikamba yaritwararitse ku buryo bamwe mu bakobwa bitabira Miss Rwanda badatinya guhamya ko bamufatiraho urugero, kuri ubu ari kwiga amasomo ye ku mugabane w’Uburayi. Abajijwe ibibazo byari byateguwe yagize ati:

Mu matora y'umukuru w'igihugu, njye ndaha amahirwe kandi nshigikiye Nyakubahwa Paul Kagame kubera ko ari indashyikirwa mukunoza umurimo kandi kwitangira igihugu,gushyira imbere inyungu z'abaturage n'igihugu muri rusange ni byo bimuranga kandi bikagaragarira ijisho rya buri wese. Yakoze umurimo ukomeye yakuye igihugu mu icuraburindi none ubu u Rwanda ni intangarugero muri Afrika ndetse no ku Isi hose ku buryo benshi batewe ishema no kwitwa abanyarwanda aho baherereye hose. Ubutumwa natanga ni uko twese abanyarwanda abakiri bato, abakuze ndetse n'abasheshe akanguhe tutigijije nkana tuzi aho Nyakubahwa Paul Kagame yakuye igihugu n'aho akigejeje dushyire hamwe tumutere ingabo mu bitugu maze tuzagere no ku ntego ya vision 2020 n'ibindi bikorwa by’indashikirwa Nyakubahwa Paul Kagame yasezeranije Abanyarwanda maze dukomeze duterwe ishema n'igihugu cyacu.

Image result for Paul Kagame kwiyamamaza afrifame

Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ni we bose bahurijeho bamuha amahirwe yo gutsinda amatora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lambert6 years ago
    Aba ba miss bacu bareba Kure, Intore izirusha Intambwe ni umuyobozi udasanzwe, ukunda abaturage ayobora.
  • dodos6 years ago
    erega paul kagame ntawamuusiimbura inkoko niyo ngoma





Inyarwanda BACKGROUND