RFL
Kigali

Aba Djs bo muri Dream Team byamaze kwemezwa ko aribo bazacuranga muri Celebrities Xmass Party

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/10/2018 11:59
0


Dream Team Djs ni abasore batatu bishyize hamwe bakora itsinda ry'abasore bavangavanga imiziki hano mu Rwanda, iri tsinda rigizwe naba Djs barimo; Dj Marnaud, Dj Millena Dj Toxxyk aba bari mubagezweho hano mu Rwanda bamaze kwemeranya n'ubuyobozi bwa The Mane nibo bazacuranga mu gitaramo cya Celebrities Xmass Party.



Celebrities Xmass Party ni igitaramo giteganyijwe tariki 25 Ukuboza 2018 aho ab'ibyamamare banyuranye hano mu Rwanda bazaba bakoraniye muri Camp Kigali muri iki gitaramo cyateguwe cyo kuba aba b'ibyamamare bahura bagasabana bakaganira bakungurana ibitekerezo ariko nanone bagahura n'abafana babo ku buryo  habaho ubusabane ku bantu bose bahurira mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

Ibi birori bizaba byahuriyemo ab'ibyamamare mu byiciro binyuranye birimo abahanzi ba muzika, abagiye begukana amakamba y'uburanga anyuranye, abakinnyi b'ibyamamare mu mikino itandukanye, abanyamakuru banyuranye, abafotozi b'ibyamamare n'abandi benshi... ibi birori byitezwemo uburyo bunyuranye bw'imyidagaduro yaba abahanzi bazaririmba n'ibindi ariko kuri ubu byamaze gutangazwa ko aba Djs bazacuranga muri iki gitaramo ari abo muri Dream Team Djs.

Dream Team Djs

Dream Team Djs nibo bazacuranga umuziki muri ibi birori

Gutambuka ku itapi itukura bafotorwa, abazatarama banyuranye ndetse no guhura abantu bagasabana nibyo bizibandwaho muri iki gitaramo hataratangazwa ibijyanye n'ibiciro byo kwinjira ku bazaba batahawe ubutumire kandi bashaka kwitabira ibi birori bizaba tariki 25 Ukuboza 2018 muri Camp Kigali mu mujyi wa Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND