RFL
Kigali

Ab’ibyamamare hafi ya bose byiyandikishije muri GodFather East Africa babashije gukomeza, amatora yatangiye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/01/2018 9:08
1


Mu minsi ishize ni bwo abiyandikishije muri GodFather East Africa bahamagawe mu ijonjora ry’ibanze aho mu bantu cumi na barindwi bari biyandikidhije hagombaga gukomeza byibuza icumi nabo bagomba kuzongera gutoranywamo batatu bazajya mu nzu ya GodFather East Africa izaba iri muri Kenya kuva muri Werurwe 2018 kugeza muri Gicurasi 2018.



Benshi mu bantu bazwi cyangwa bafite amazina azwi mu Rwanda bari biyandikishije muri  GodFather East Africa kuri ubu bakomeje mu gihe n’amatora nayo yamaze gutangira kugira ngo hashakishwe batatu ba mbere bazahagararira u Rwanda muri GodFather East Africa igiye kuba bwa mbere mu Rwanda.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UWO UHA AMAHIRWE MURI GODFATHER EAST AFRICA

godfathereastafricaTeta Sandra na Vanessa bamwe mu batsindiye gukomeza muri GodFather East Africa

Bamwe muri 10 babashije kurenga ijonjora ry’ibanze bagiye gushakwamo batatu ba mbere bazaserukira u Rwanda muri GodFather East Africa harimo abafite amazina akomeye barimo Miss Vanessa, Miss Teta Sandra, Mc Phil Peter umunyamakuru wa Isango Star na Isango Tv, Jay Rwanda uherutse kwegukana ikamba rya rudasumbwa wa Afurika, Steven umunyamakuru kuri GoodRich Tv n'abandi benshi barimo abafite amazina azwi.

godfathereastafricagodfathereastafricagodfathereastafricagodfathereastafricagodfathereastafricaAba bose bari mu babonye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cy'amatora ashakisha batatu bazahagararira u Rwanda

Batatu bazahagararira u Rwanda bazamenyekana nyuma y’andi majonjora azaba tariki 17 Gashyantare 2018 maze batatu ba mbere bahite berekeza i Nairobi ho muri Kenya cyane ko God Father East Africa izitabirwa n’ibihugu bine ari byo; u Rwanda, Tanzania, Uganda ndetse na Kenya byose biza bihagarariwe n'abakobwa batatu kuri buri gihugu bivuze ko mu nzu ya God Father hazaba harimo abahatana cumi na babiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Horn sandy6 years ago
    SISI





Inyarwanda BACKGROUND