RFL
Kigali

Aaron Nitunga yageze mu Buhinde amahoro aratangira kwivuza uyu munsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/02/2018 9:42
0


Mu minsi ishize ni bwo Inyarwanda.com twababwiye inkuru y'uko Aaron Nitunga umwe mu bagabo bazwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi hano mu Rwanda, yari arembeye mu Rwanda. Kuri ubu yamaze kugera mu Buhinde aho agiye kwivuza indwara yari amaranye imyaka irenga 20 arwaye ataramenya iyo ariyo kandi idakira.



Icyakora kimwe mu byatumye uyu mugabo atinda kujya kwivuza ni uko byasabaga amafaranga atari make cyane ko arenga 25 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda. Abanyamuziki ba hano mu Rwanda bari biyemeje kuyaterateranya kugeza abonetse uyu mugabo akajya kwivuza.

Kuri ubu make yabonetse byatumye ajyanwa kwivuza kugira ngo abasigaye basigare bakusanya amafaranga ariko umurwayi yagiye kwivuza. Kuri ubu rero amakuru ava mu bari hafi uyu muhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi yamaze kugera mu Buhinde aho atangira kwivuza kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018.

aaron nitungaAaron Nitunga (Ubanza i bumoso) akigera Mu Buhinde arikumwe na Isaie wagiye kumurwaza

Ubwo yahagurukaga mu Rwanda Aaron Nitunga yabwiye Inyarwanda.com ko yashimishijwe n’urukundo yeretswe n’abahanzi. Uru rukundo yeretswe n'abantu rwamwongeye imbaraga kandi yizeye ko Imana izabijyamo bigakunda. Uyu mugabo yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2018 yerekeza i Bangalore mu Buhinde mu bitaro bya Colombia Hospital aho agiye kwivuriza.

Tonzi umwe mu bateguye iki gikorwa wari wanaherekeje Aaron Nitunga ku kibuga cy’indege i Kanombe yabwiye Inyarwanda.com ko bafashe icyemezo cyo kumwohereza ngo abe avuzwa nabo basigare bakusanya amafaranga kugira ngo yuzure akenewe na cyane ko kuri ubu uyu mugabo yahagurukanye mu Rwanda amadolari 7200 mu gihe hari hakenewe 30000.

aaron nitunga

Aaron Nitunga yasanze hari abagomba kumwakira bakamufasha 

Nk'uko byari binameze mbere uburyo bwashyizweho bwo kwitanga inkunga yo kumuvuza, ni uburyo bworohereza abafite umutima wo gufasha haba mu Rwanda n’abari hanze. Ku b’imbere mu gihugu hashyizweho nimero ya Mobile Money yanditse kuri Dusabimana Isaie (0780682366) wamurwaje igihe kirekire ndetse na konti ziri muri Access Bank ari zo (7002410104673301RWF) na (7002410204673302USD), ku baba hanze bakoresha uburyo bwa ’Wire Transfer’ bifashisha Swift Code: BKORRWRW.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND