RFL
Kigali

Aaron Nitunga wari waragiye kwivuriza mu Buhinde yagarutse mu Rwanda–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/03/2018 8:54
2


Mu minsi yatambutse ni bwo Inyarwanda.com twababwiye inkuru y'uko Aaron Nitunga yari arembeye i Kigali, nyuma uyu mugabo yaje gufashwa n’inshuti ndetse n’abavandimwe abona ubushobozi bwo kujya kwivuza mu Buhinde cyane ko bitari byoroshye tariki 7 Gashyantare ni bwo yerekeje mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza ariko magingo aya yamaze kugaruka.



Akigera i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018 yasanze hari abanyamuziki inshuti ze zari zaje kumwakira maze mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com uyu munyamuziki w’umuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi adutangariza ko ubu ameze neza yumva yorohewe kandi yahawe imiti ku buryo bidatinze azaba yakize. Aaron yagize ati:

Nari ndwaye ibintu byinshi byatumaga ndwara umutwe ariko indwara ikomeye basanze ndwaye ni indwara ituma imitsi ifungana amaraso ntabashe gutembera neza. Ariko ubu barayivuye bampaye imiti imwe ndanayitahanye nzayinywera inaha kandi nizeye ko nzakira kuko iyi basanze ari indwara ikira.

Aaron Nitunga yabwiye Inyarwanda.com ko imiti bamuhaye igomba kumara amezi atatu ariko bamubwira ko kugira ngo akire neza bizamusaba byibuza amezi atandatu. Usibye iyi ndwara ifunga imitsi ikabuza amaraso gutembera neza ariko mu Buhinde basanze arwaye na Hypertension (Kugira umuvuduko ukabije w'amaraso) ndetse n’ikibyimba yari arwaye mu mazuru cyo bakaba barakibaze.

Izi ni zimwe mu ndwara nyinshi basanganye Aaron Nitunga hakiyongeraho ko bagombaga kumuvura imiti myinshi yari amaze imyaka irenga makumyabiri anywa dore ko yari yaramubayemo uburozi bityo nayo bakaba bagombaga kuyimuvura. Yasoje ashima Imana ko byose byagenze neza imiti akaba yayibonye ndetse n’inshinge agomba guterwa zose akaba yazitewe, ubu akaba agiye kujya ayinywera mu Rwanda agatanga raporo mu Buhinde.

Abajijwe na Inyarwanda.com niba atabangutse Aaron Nitunga yabwiye umunyamakuru ko byari kuba byiza kuyinywera hariya ariko na none ngo ni ibintu biba bihenze ku buryo ahubwo yahisemo kuza kunywera imiti mu Rwanda akajya atanga raporo y'uko bimeze mu Buhinde. Aha Tonzi na Aimable Twahirwa, Alphonse Bahati ndetse na Rev Baho Isaie bamwe mu babaye hafi uyu mugabo utunganya indirimbo z’abahanzi benshi hano mu Rwanda ndetse bari banaje kumwakira bagaragaje ko bishimiye kuba Aaron Nitunga yorohewe ndetse ishimwe bariha Imana imugejeje mu Rwanda amahoro.

Tubibutse ko Aaron Nitunga yagiye kwivuza mu Buhinde nyuma y'uko hashakishijwe ubushobozi cyane ko iyi ndwara y’umutwe udakira yari amaranye imyaka makumyabiri yari imaze kumumaraho ubutunzi bitewe n’inshuro yagiye yivuza ahantu hanyuranye kandi hanahenze ariko ntakire. Ubwo yajyaga kwivuza hasabwaga 25000000 z’amafaranga y’u Rwanda icyakora Imana yakoresheje abantu banyuranye bafasha Aaron Nitunga kandi avuyeyo amahoro.

aaron nitunga

Aaron Nitunga aramukanya n'inshuti zari zaje kumwakira

aaron nitungaAaron Nitunga aramukanya na Tonzi aaron nitungaAaron Nitunga ufite imbaraga bitandukanye n'uko yagiye ameze aha yaganiraga na Tonzi bashima Imanaaaron nitungaAaron Nitunga aramukanya na Alphonse Bahati wari waje kumwakiraaaron nitungaAaron Nitunga aramukanya na Rev Baho Isaie nawe wari waje kumwakiraaaron nitungaaaron nitungaaaron nitungaAaron Nitunga aganira na Tonziaaron nitungaaaron nitungaAaron Nitunga aganira na Aimable Twahirwa

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • austin6 years ago
    Imana Ishimwe Cyane
  • 6 years ago
    Imana y u Rwanda ihimbazwe





Inyarwanda BACKGROUND