RFL
Kigali

A1 Cray yashyize hanze amashusho ya ‘Ikambere’ ahamya impinduka azanye

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/01/2017 20:04
2


A1 Cray ni umusore w’umuraperi uri kuzamuka buhoro buhoro muri iyi njyana, kuri ubu akaba yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ikambere’ aho avuga ko nyuma yo gushyira iruhande rumwe ibintu byose byamuzitiraga ubu abantu bamwitegaho itandukaniro n’abandi bahanzi mu mikorere ye.



Ikintu cya mbere nababwira cyo kwitega, bitege ihinduka ry’umuziki, nabyita nk’izuka ry’umuziki. Dukeneye umuziki wa kinyamwuga watuma tuba abahanzi mpuzamahanga. Abantu benshi barifuza kuba mpuzamahanga ariko ntabwo ari abanyamwuga, noneho ibyiza tubanze tube abanyamwuga nitumara kuba abanyamwuga bizadufasha kuba international(mpuzamahanga). A1 Cray

N’ubwo ari umuhanzi ukizamuka, A1 Cray avuga ko bitazamubuza gushyira imbaraga mu ndirimbo ze by’umwihariko amashusho ku buryo azabera abandi urugero rwiza rwo gukora ibintu bifatika bifite ireme.

A1 CrayA1 Cray

A1 Cray akomeza ashimangira ko gihamya ya mbere ari amashusho y’iyi ndirimbo yemeye ikamuhenda ariko akagerageza gukora ibishoboka byose ngo isohoke iri ku rwego rwo hejuru.  Aha yagize ati “ Iyi ndirimbo narigoye dukora bino byose, twumvise ikintu indirimbo ivuga, buri kintu cyose turakirema kugirango bihure n’indirimbo. Twakoze script y’urukuta rwerekana ukuntu u Rwanda rwateye imbere.”

Mu butumwa yageneye abahanzi bagenzi be, A1 Cray yagize ati “ Abakunzi b’umuziki bamaze kutwereka ko bakunda umuziki, ubutumwa mfite nabugenera abahanzi bagenzi banjye, twese turacyazamuka, buri wese hari intambwe yifuza gutera, dufite ikibazo cyo kwitinya mu gushora mu mashusho y’indirimbo ngo indirimbo ize ari nziza, dufite ubwoba, dutinyuke dukore ibintu biri professional nyuma bizadufasha kuba abahanzi mpuzamahanga.”

Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Ikambere' 


Uyu musore avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo ateganya ibindi bikorwa bikomeye muri uyu mwaka bizasiga izina rye rishinze imizi mu ruhando rwa muzika nyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvonne7 years ago
    Aka kana ndagakunda cyaneeee gafite umuziki nyawo kbsa. Ndagufana muhungu muto kdi courage uzabigeraho
  • thimotee sky27 years ago
    keep l'up bruh work hard kbsa bizacamo





Inyarwanda BACKGROUND