RFL
Kigali

A Pass yishongoye kuri Bebe Cool wamuborotse kuri Twitter amwita umusaza w’umufungamutwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/08/2018 16:41
0


Nyuma y’uko umuhanzi Bebe Cool aborotse mugenzi we A Pass ku rubuga rwa Twitter, uyu musore A Pass ntiyacecetse yagize icyo abivugaho ndetse anenga cyane Bebe Cool amwita umusaza.



Mu byo A Pass yatangaje harimo ko adakurikira Bebe Cool ndetse anamwita umusaza w’umufungamutwe aho ahamya ko byamutangaje cyane kuba yamuborotse. Uyu musore utajya uripfana, uherutse no gutangaza ko agiye kuzava muri Uganda akaza gutura mu Rwanda kuko abagande batamukunda.

Mu buryo twakita nko kwishogora kuri Bebe Cool yagize ati “Biratangaje cyane. Sinari nzi ko yamborotse cyane ko nta muntu n’umwe nkurikira. Sinari narabimenye kuko nta gihe mbifitiye, kandi Bebe Coo ni umufungamutwe w’umusaza uri aho.”

Kuri A Pass ngo Bebe Cool ni umusaza w'umufungamutwe

Ibi bije nyuma y’uko aba bombi bamaze igihe kitari gito bari mu byo twagereranya nk’intambara y’amagambo aho baba baterana amagambo binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Mu minsi ishize Bebe Cool we yafashe ihene ye ayita A Pass ubwo yari ari kumurika RAGR (Royal Ascot Goat Races) kuri Speke Resort.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND