RFL
Kigali

A Pass yihaye iminsi 7 yo kuririra ku musozi nyuma y’uko Flavia yakunze arushinganye n’undi mugabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2018 15:42
0


Nyuma y’amafoto n’amashusho yashyizwe hanze y’umukobwa witwa Flavia Tumusiime warushinze mu ibanga rikomeye n’umukunzi we, Adrew Kabuura, umuhanzi w’umunya-Uganda akaba n’umwanditsi w’indirimbo Alex Bagonza [A Pass] yagaragaje agahinda gakomeye yatewe na Flavia yakunze byimazeyo.



Ugbliz yanditse ko A Pass yakunze kugaragaza no gushimangira ko umutima we waguye mu Nyanja y’urukundo rwa Flavia ariko ngo birangiye uyu mukobwa ateye indi ntambwe n’undi musore wamusabye akanamukwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018.

Uyu muhanzi wakoze indirimbo nka “Gulo Wano” yanditse ubutumwa bw’inkurikirane ku rukuta rwa instagram asangiza abamukurikirana akababaro yatewe n’umukobwa yakunze witwa Flavia wamaze kurushinga. Yagize ati:

Ubu ikintu kiza cyo gukora ni ugukomeza, ibyabaye byabaye, nk’uwatewe igikomere ubanza ndibuze kumera nka Amama Mbabazi…Umuntu w’umunyabwenge umunsi umwe yarambwiye ngo kwihorera kwiza ni ukwiyubaka muri wowe….Ubu ngiye kwiyubaka ngarukane imbaraga. Ubu ntacyo nakora ku byabaye byose. Nubwo nazimya televiziyo amakuru yakomeza gutambuka. Ubu nta muntu n’umwe ushobora gutuma mera neza. Ubu rero ngiye kuva kuri murandasi mfate iminsi irindwi njye kuririra ku musozi.. Urabeho.

Flavia Tumusiime - A Pass

A Pass yatangaje ko agiye gufata iminsi yo kuririra ku musozi yiyibagize agahinda yatewe n'umukunzi we.

Yavuze ko ari kenshi yabwiwe kuba mwiza ariko ngo ‘ni gute yaba mwiza igihe ibintu bitagenda nk’uko abishaka ndetse nk’uko yabiteguye.’

Tumusiime Flavia wakunzwe na A Pass, ni umunyamukuru ukorera ibitangazamakuru Capital Fm ndetse na NTV Uganda cyo kimwe n’umugabo we, Andrew Kabuura. Imihango yo gusaba no gukwa, yabereye iwabo ku ivuko rya Tumusiime. Bombi bakundanye imyaka igera kuri ibiri, muri Mutarama 2019 ni bwo bazakora ubukwe.

Mu minsi ishize A Pass yatangaje ko yifuza gutura mu Rwanda, ndetse nta gihe gishize atangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda.

AMAFOTO:

a pass

A Pass yakunze kugaragaza ko akunda byeruye Flavia

Andrew Kabuura and Tumusiime Flavia on their introduction ceremony

Flavia yarushinganye n'umugabo bamaze imyaka ibiri bakundana.

Andrew Kabuura and Tumusiime Flavia on their introduction ceremony

Andrew Kabuura and Tumusiime Flavia on their introduction ceremony

Ubukwe bw'abo bwabaye mu ibanga rikomeye.

Andrew Kabuura and Tumusiime Flavia on their introduction ceremony

Flavia Tumusiime and Andrew Kabuura Wedding Ceremony

Flavira na Andrew bombi ni abanyamakuru ba Capital FM na NTV Uganda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND