RFL
Kigali

50 Cent agiye gukora film y’uruhererekane(serie)yibanda ku buzima bw’ibirara

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/04/2017 18:51
0


Nyuma yaho akoze filimi y’uruhererekane(serie) yise ‘Power’ ikamamara cyane, kuri ubu umuraperi 50 Cent yatangaje ko agiye gukora indi izaba yibanda ku birara muri polisi. The Oath niryo zina izaba yitwa, ikazajya inyuzwa kuri shene ya Crackle.



Igice cya mbere(saison) cy’iyi ‘serie’ kizaba kigizwe n’uduce(épisodes) 10 kikaba cyaranditswe na Joe Haplin wahoze ari mu bashinzwe umutekano(shérif) mu mujyi wa Los Angeles.

Uretse The Oath kandi 50 Cent azaba afite indi film y’isaha imwe yitwa RPM zombi zikazajya zinyuza kuri shene ya televiziyo ya Crackle. Iyi film izaba igaruka k’umucuruzi w’imodoka, wishora mu bugizi bwa nabi kugira ngo abone amafaranga yo gutunga umuryango we.

N’ubwo muri iyi minsi 50 Cent arimo agaragaza gushyira ingufu mu bijyanye n’umwuga wa cinema, umuziki nawo ntabwo yawibagiwe kuko arimo anategura album ye nshya igomba kuba yarangiye bitarenze impera z’uyu mwaka.

Src: fr.trace.tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND