RFL
Kigali

2017 isize bamwe mu bashoramari bafashaga abahanzi bacitse intege, igihombo kuri muzika nyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/12/2017 12:19
0


Umwaka wa 2017 ni umwaka wabayemo byinshi muri muzika icyakora uko umwaka uri kurangira hari byinshi usize byiza kimwe nuko hari bibi usize. Kimwe muri bibi usize mu muziki ni uko abashoramari banyuranye bari barashoye imari yabo mu muziki usize bacitse intege ku buryo bugaragara nubwo havuka abandi ariko ntawabura guhamya ko ari igihombo gikomeye.



Uwasubiza amaso inyuma yakwibuka abagabo b’amazina akomeye bagiye bashora amafaranga yabo muri muzika bakayiteza imbere ndetse bakanafasha abahanzi bateraga inkunga gutera imbere ariko magingo aya 2017 ukaba usize bacitse intege ku buryo bugaragara cyane ko basa naho bamaze guta inshingano bari barihaye muri muzika kabone ko hari nuko baba bagifasha bamwe mu bahanzi ariko nta mbaraga nyinshi bakibishyiramo nk'uko byagenze mbere.

Inyarwanda tugiye kugaruka ku mazina atakivugwa cyane muri muzika atari uko wenda bicecekeye ahubwo ari uko bagaragaza gucika intege bikomeye ku bijyanye no gufasha abahanzi ku mpamvu zitandukanye.

MUTESA JEAN MARIE

Mutesa Jean Marie ni umushoramari w’umunyarwanda ariko wiberaga mu Bwongereza. Ni we nyiri Touch Record akaba yarafashije abahanzi banyuranye barimo Just Family, Jay Polly, Bull Dogg, Green P,Diplomate, Tonny Unique nabandi benshi. Uyu ni umwe mu bagabo bavunikiye muzika 2017 isize bagaragaje gucika intege byeruye cyaneko mu myaka yamaze akorana nabahanzi atajyaga yiburira izina rikomeye gusa kuri ubu asa nuwabivuyemo dore ko kuri ubu urebye igisigaye yitayeho muri muzika ari studio yonyine.

 mutesaMutesa Jean Marie kuva yasezerera Bull Dogg, Diplomate na Tonny Unique ubona ko yacitse intege zo kuba yafasha abandi bahanzi

Ubwo yafashaga Just Family yibereye mu Bwongereza nibwo iri tsinda ryazamuye umutwe rijya no mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, nyuma yaje gufasha abandi bahanzi barimo na Jay Polly yafashije kugeza ubwo yegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ariko aba bose yagiye afasha byarangiye batandukanye akagenda acika integer gahoro gahoro ariko nk’umugabo agakomeza kurwana nabyo ariko noneho 2017 isize uyu mugabo agaragaje gucika integer kubijyanye no gushora amafaranga ye mu bahanzi.

NSENGUMUREMYI RICHARD

Uyu ni umushoramari wari wazanye ingufu mu bijyanye no gufasha abahanzi, benshi iri zina ntibarizi ariko ushaka kumumenya wibuke Super Level, uyu niwe nyirayo yabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye barimo Mico The Best, Bruce Melody, Ama G The Black,Urban Boys, Fireman nabandi benshi. Abakunzi ba muzika ntibazibagirwa umurindi wa Super Level muri muzika nyarwanda ariko uyu mugabo birangiye agaragaje gucika integer mu bijyanye no gufasha abahanzi cyane ko yamaze kwisubirira mu mirimo ye isanzwe ibya muzika byo akaba asigaye atakibyitayeho nkuko byahoze.

richardNsengumuremyi Richard (Ubanza i bumoso) nyiri Super Level yacitse intege bigaragarira buri wese ukurikiranira hafi ibya muzika

Benshi mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda ntibazibagirwa ingendo za Urban Boys yerekeza muri Nigeria aho babaga bagiye gukorerayo indirimbo, ibi byakoraga umugabo bigasiba undi, Richard Nsengumuremyi ninawe wafashije Urban Boys kuba yatwara igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ariko kuri ubu uyu mugabo asa nuwavuye mubyo gufasha abahanzi cyangwa se yaracitse intege bigaragara ku buryo abahanzi be yahoze afasha kuri ubu bari mu gihirahiro niba batasezeranyeho mu ibanga rikomeye.

Seka Lee Emmanuel

Uyu benshi ntibamumenye cyane ariko muri uyu mwaka wa 2017 ni bwo yeruye ko yinjiye muri muzika, aha yatangiye gufasha Bull Dogg basinyana amasezerano y’imyaka ibiri, icyabaye ni uko nyuma y’amze make bakorana yaje kunaniranwa na Bull Dogg ku buryo imikoranire yabo yahagaze. Ibi byaciye integer uyu mugabo ku buryo abaganira nawe badatinya guhamya ko yasubije amaso inyuma agatekereza ku mishinga asanzwe yikorera aho gutekereza kongera gutera inkunga abahanzi.

seka leeSeka Lee Nyuma yo gutandukana na Bull Dogg ubona ko yacitse intege bikomeye mu byo kuba yafasha abahanzi 

Kuri ubu Seka Lee Emmanuel niwe ufite ahantu bakorera amashusho y’indirimbo hagezweho ninawe nyiri Hotel iri i Nyamirambo izwi nka Sun City ifite akabyiniro gakunda kwakira abahanzi, usibye ubu buruzi bumuhuza nabahanzi kuva yashwana na Bull Dogg muri 2017 Seka Lee Emmanuel yagaragaje gucika intege bigaragara mu bijyanye no kuba yakongera gushora umutungo we mu bahanzi nyarwanda.

Nubwo ariko aba batatu basa nabacitse intege ntanuwabura kuvuga ko havutse undi mugabo wagaragaje ubushake bwo gufasha abahanzi muri uyu mwaka wa 2017 uyu akaba azwi ku izina rya Bad Rama ufite inzu ifasha abahanzi yitwa The Mane iyi ikaba iri kubarizwamo abahanzi bakomeye nka Safi Madiba cyo kimwe na Marina.

Abashoramari bashora imari zabo mu bahanzi usanga akenshi bacibwa integer n’imyitwarire y’abahanzi cyane ko abahanzi b’abanyarwanda hari amakosa amwe na amwe bagenda bakora mu buzima bwa buri munsi ashobora kububikira imbehe  kabone nubwo bo baba bibeshya ko bicaye ku gasongero ntakintu cyabakurayo. Ibi ariko bijya gusa nuko hari abashora amafaranga yabo mu muziki bifuza izindi nyungu yaba izijyanye n’irari ry’inkumi cyane ko muri muzika ziba zihari ku bwinshi ndetse no kwamamara nyuma babibonye cyangwa babibuze  bakabivamo.

Impamvu zikunze gushyirwa mu majwi ni nyinshi ariko biragoye kumenya icyaciye intege abo twavuze haruguru ariko nanone mu buzima bwa buri munsi  ntawabura kuvuga ko tubuze aba bagabo muri muzika cyaba ari igihombo gikomeye umwaka wa 2017 usize muri muzika nyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND