RFL
Kigali

2017 isize Queen Cha avuye mu bahanzi batega moto, yamaze kugura imodoka ye bwite-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/01/2018 11:21
7


Umuhanzikazi Queen Cha ni umwe mu bahanzi bahamya ko umwaka wa 2017 wari umwaka w’amahirwe n’imigisha. Ibi yabitangarije Inyarwanda.com nyuma yuko bimenyekanye ko yaguze imodoka nshya yo kujya agendamo muri iyi minsi. Queen Cha yinjiye muri 2018 avuye mu rutonde rw’abahanzi batega moto.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yagize ati”Hahahah mwabikuye he?, nanjye nayiguze ni byo ariko ni ibintu bisanzwe nta kidasanzwe, sinjye muhanzi wa mbere utunze imodoka mu Rwanda ariko nanone ni ibyo gushimira Imana kuba umuntu atera intambwe nk'iyi mu buzima, kandi abikesha umuziki.” Uyu muhanzikazi ahamya ko umuziki ari ikintu cyatunga umuntu.”

Tubibutse ko Queen Cha ari umwe mu bahanzi bakoze cyane muri 2017 na cyane ko yari umwe mu bahanzi banitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 2017, kuri ubu akaba anakomeje kugaragaza imbaraga mu gukora cyane dore ko aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ishusho y’urukundo’ yanamze gushyirira hanze amashusho yayo. Kuri ubu akaba yaramaze gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na na Riderman.

REBA AMAFOTO Y'IMODOKA YA QUEEN CHA

Queen ChaQueen ChaQueen ChaQueen ChaImodoka Queen Cha yaguze 

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA QUEEN CHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nema6 years ago
    Ese babakecuru bakunda kwiyambika ubusa, bigize utumana, ndavuga cari na nyina ko nahuye numwe muribo kuri moto, baba bavomera mubimene? Courage rata quencha wacu nakarenze ako uzakagura rwose.
  • GASONGO6 years ago
    Ndabona Ari warandyohereje ntako atagize
  • soma6 years ago
    mu Rwanda umu star agura imodoka mugasara ndabona bisanzwe abo hanze bafite izitabarika ark ndabona adafite imodoka ikaze nuko muba mushaka kumuha heat
  • Titi eric6 years ago
    Ese ko muvuga ngo yaguze imodoka kandi ari akamodoka sha reka mba byire mu kwezi kwa 3 muzabaze iwo mukobwa iyo modoka hhhhh
  • kazun6 years ago
    nibyiza pe.kdi ninumuhanga,gusa namugira inama yo kujya yirinda kuvugira kuri 4ne ayitwaye kuko uretse no kuba bitemewe bishora no kumushyira mubyago bikomeye
  • Dudu6 years ago
    Queen Cha komereza aho. Abavuga ngo ni akamodoka ni abashaka kugusuzugura ntabwo bazi agaciro k'iyo imodoka. Toyota corolla ni imodoka yihagazeho igeza muri million 7 ndumva ari amafaranga menshi ku muhanzi. Ikindi wamaze neza kugura imodoka itagotomera essence nyinshi.
  • DEZO6 years ago
    Uyu munyarwandakazi yaguze imodoka nziza kabisa! Ntako atagize, ukurikije ubushobozi bw'ubukungu bw'u Rwanda mu gufasha umuhanzi , nk'uriya ukiri muto, gutera imbere. Ndumva nta mpamvu yo kumusuzugura no guca amazi imodoka nziza yaguze. Courage!





Inyarwanda BACKGROUND