Umuhanzikazi Queen Cha ni umwe mu bahanzi bahamya ko umwaka wa 2017 wari umwaka w’amahirwe n’imigisha. Ibi yabitangarije Inyarwanda.com nyuma yuko bimenyekanye ko yaguze imodoka nshya yo kujya agendamo muri iyi minsi. Queen Cha yinjiye muri 2018 avuye mu rutonde rw’abahanzi batega moto.
Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com yagize ati”Hahahah mwabikuye he?, nanjye nayiguze ni byo ariko ni ibintu bisanzwe nta kidasanzwe, sinjye muhanzi wa mbere utunze imodoka mu Rwanda ariko nanone ni ibyo gushimira Imana kuba umuntu atera intambwe nk'iyi mu buzima, kandi abikesha umuziki.” Uyu muhanzikazi ahamya ko umuziki ari ikintu cyatunga umuntu.”
Tubibutse ko Queen Cha ari umwe mu bahanzi bakoze cyane muri 2017 na cyane ko yari umwe mu bahanzi banitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 2017, kuri ubu akaba anakomeje kugaragaza imbaraga mu gukora cyane dore ko aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ishusho y’urukundo’ yanamze gushyirira hanze amashusho yayo. Kuri ubu akaba yaramaze gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na na Riderman.
REBA AMAFOTO Y'IMODOKA YA QUEEN CHA
Imodoka Queen Cha yaguze
TANGA IGITECYEREZO