RFL
Kigali

2015-2017: Isizoni mbi (Season) kuri HipHop nyarwanda, Ese ni inde uzayizanzahura?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/08/2017 8:02
1


Ikibazo gikomeye ku bakunzi ba Hip Hop bo mu Rwanda, bari kwibaza uzazura injyana ya Hip Hop isa n'aho yatakaje abafana bikomeye ugereranyije no mu minsi yashize, ba nyiri ubwite (Abaraperi) nabo mu ndirimbo zinyuranye bakunze kwitana ba mwana ku waba yarishe iyi njyana yari imaze imyaka iharawe.



Mu minsi ishize ntawabura kuvuga ko HipHop yari injyana iyoboye muzika nyarwanda, uwanavuga ko abaraperi bari baramaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunda muzika nyarwanda, benshi mu rubyiruko biswe amazina y’abaraperi abandi barayiyitirira, urubyiruko rwari rwarahinduye imyambarire kimwe n’ingendo gusa kuri ubu bose baheze mu cyeragati babuze uwamennye amazi nyenga y’umuvuduko wa Hip Hop.

Gucika intege kwa Hip Hop gusa n'aho kwatangiye 2015 ubwo uwari uyoboye muri iyo njyana icyo gihe Riderman yari atangiye gutegura iby’ubukwe bwe, ntibyari byoroshye byajemo inkuru nyinshi ndetse zidafite aho zihuriye na muzika byatumaga aho kwibanda ku muziki w’uyu muhanzi ibitangazamakuru byibanda bya hafi ku buzima bwe ndetse n’ubukwe yarari gutegura. Uyu nawe asa n'uwahise aba agabanyije umuvuduko muri muzika.

riderman

Gusa nucitse intege kwa Riderman kimwe mu byatangiye bisubiza inyuma iyi njyana muri rusange

Uku gusa no kubura mu muziki k’umuntu wari uyoboye iyi njyana benshi ntibahise babona ko ari ikibazo, byabaye ikibazo gikomeye nyuma y’amezi make gusa ubwo Tuff Gangz nayo itsinda ryafatwaga nka rimwe mu mashyiga atatu agize umuziki ryatangiraga kuzamo umwiryane nyuma y’iminsi mike uwafatwaga nk’umwami w’iyi njyana nawe asa naho umuziki atari cyo kintu cya mbere yavugwagaho bituma impera za 2015 zisiga icyuho gikomeye muri Hip Hop nyarwanda ari nabyo byatumye 2016 iyi njyana n'ubundi yigumira inyuma nk’ivu barahiye inyuma y’amashyiga rikaguma gucumba ariko ridashobora kwaka.

2016 byari ibibazo bikomeye kuri Hip Hop nyarwanda aha niho Riderman yagarukiye, gusa umuziki yakoraga n’inkuru zari zikiri mu mitwe y’abantu ntibyari byoroshye guhita bongera gusarira no gusizorera umuziki we, iki gihe abagize Tuff Gangz umwiryane wari wose ndetse bafata itsinda ryasaga nk'aho ari ryo ryakabaye ryigarurira Hip Hop barita mu mukingo, Jay Polly umwe mu bari barigize arisigarana wenyine imbaraga za nyakamwe ziranga ziba iyanga itsinda riguma hasi iyo, n'aho bagenzi be bamwiyomoyeho bakajya gukora Stone Church nabo bagira ikibazo aka wa mugani uvuga ngo 'Twavamo umwe twashira' nabo batangira gucika intege itsinda rishya rikura ryirondereza.

tuff gangzGusenyuka kwa Tuff Gangz ikindi kibazo cy'ingutu cyataye Hip Hop nyarwanda mu manga

Aho umuziki udindiriye hazamukaga guterana amagambo abagize Tuff Gangz barimo inkingi za mwamba muri iyi njyana bahugiye mu guterana amagambo bituma itangazamakuru n'abafana barangarira guhangana kwabo kuruta umuziki wabo ibi byatumaga umuziki wabo uburizwamo imbere y’amatiku yabaga ari ku rwego rwo hejuru. 

2017 abakunzi b’iyi njyana babonye Bull Dogg nk’umuraperi wari mu irushanwa rya PGGSS7 amahirwe akomeye ku njyana ya HipHop yo kongera kwisubiza icyubahiro, benshi mu bahanzi bari bahatanye n’uyu muraperi bakubwiza ukuri ko batinyaga guhatana n’uyu muraperi kubw’injyana ye ifite abafana benshi ariko bacecetse kubwo gutenguhwa n’abahanzi babo. Ibyabaye kuri uyu muraperi ntawabibara kuko benshi bari bahari akubitwa inshuro kuri stade Amahoro nyamara irushanwa ritangira yari umwe mu barebwaho.

hiphop

Jay Polly bamusigiyeTuff Gang abura nawe icyo ayimaza rubura gica...

Hip Hop nyarwanda yakomeje gukura nk'isabune, kugeza ubu muri rusange hakomeje kwibazwa icyakorwa ngo yongere kuzuka, ese ni nde uzayizura? Abahanzi bayo bose buri munsi barashyira hanze ibihangano ariko biracyari intambara itoroshye ku kuzanzahuka kw’iyi njyana isabwa kwigaranzura izindi ziri kuyereka mu bworo bw’ikirenge muri iyi minsi.

Ese birasaba amazina mashya ngo injyana izanzahuke? Birasaba abaraperi bari basanzwe kureka amatiku no guhora mu nkuru zo hanze y’umuziki bagakora umuziki nk’akazi bagashaka iterambere? Nanjye ntumbaze gusa inzozi z’abakunzi b’iyi njyana ni ukongera kuyibona iyoboye umuziki w’imbere mu gihugu byanakunda ikambuka umupaka. Nawe uhawe umwanya kugira icyo uvuga kuri iyi nkuru ukatubwira icyakorwa, iyi njyana ikazuka. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Habayeho inama yabahanzi ba hip hop na banyamakuru ikikibazo cyamuka. Kuko abanya makuru nibobonyine bafite urufunguzo mukiganza cyokuba hiphop yagaruka nki nyarwanda muzitange Mutegure iyo nama kuko burya numuziki utagira hiphop urabishye. Kndi nabahanzi batikora biyumva Nkaho bahejwe cyane kuma radio kuko akenshi bavugwaho inkurumbi gusa.





Inyarwanda BACKGROUND