RFL
Kigali

2012-2018: Ibyo kwishimira ku irushanwa rya Miss Rwanda risigaye rihuruza n'abanyamahanga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/10/2018 19:04
0


Irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa se irushanwa ryo gutora Nyampinga w'u Rwanda ni kimwe mu bikorwa bimaze kuba ngarukamwaka biba bitegerejwe n'umubare utari muto w'abantu banyuranye. Iri rushanwa ribura igihe gito ngo ritangire ni ryo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru yacu aho tugiye kurebera hamwe ibyo kwishimira muri iri rushanwa.



Kuva mu mwaka wa 2012 ubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryasaga n'aho ari irushanwa rigiye kubaho mu buryo ngarukamwaka ryagiye ryegukanwa n'abakobwa benshi banyuranye bagiye bahiga abandi uko imyaka yagiye inyurana. Muri aba umuntu yavuga Aurore Kayibanda (2012), Akiwacu Colombe(2014), Kundwa Doriane (2015), Mutesi Jolly (2016), Iradukunda Elsa (2017), Iradukunda Liliane (2018). Icyakora nanone ntawarenza ingohe Miss Bahati Grace watowe muri 2009 uyu akaba afite umwihariko ko ari we Nyampinga wa mbere watowe mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva Nyampinga Kayibanda Aurore Mutesi yatorwa hanyuzemo umwaka umwe iri rushanwa ritaba dore ko 2013 ritigeze riba, gusa nyuma imitegurire y'iri rushanwa yaguriwe abikorera ari naho ryahise rihabwa Rwanda Inspiration Back Up kugeza magingo aya. Iri rushanwa rikunze kuvugwa mu buryo bunyuranye gusa kuri iyi nshuri tugiye turebere hamwe ibintu binyuranye byo kwishimira muri iri rushanwa.

Miss Rwanda kuri ubu imaze kuba ngarukamwaka

Imyaka igiye kuba itanu iri rushanwa riba buri mwaka dore ko kuva mu mwaka wa 2014 kugeza ku irushanwa ryo muri 2018 iri rushanwa ritagisiba kuba. Kudasiba kw'iri rushanwa ni inyungu ku myidagaduro y'igihugu dore ko iri rusahnwa iyo riri kuba abakurikiranira hafi iby'imyidagaduro baba bizihiwe bakurikirana imigendekere yaryo kugeza ku gitaramo cya nyuma cyambikirwamo ikamba Nyampinga w'u Rwanda. Iki ni kimwe mu birori biba bikomeye kandi bihuruza imbaga y'abakunzi b'imyidagaduro baba baje kwihera ijisho. Iri rushanwa rimaze kuba ngarukamwaka nyamara mu gihe byafashe imyaka 15 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo ryongere ribeho.

Miss Rwanda watowe abona umushahara mu gihe cy'umwaka

Muri iki gihe irushanwa rya Miss Rwanda risiga umwe mu banyarwandakazi uba wegukanye ikamba ahinduriwe ubuzima dore ko usibye ibihembo binyuranye ahabwa birimo n'imodoka iri mu zihagazeho hano mu Rwanda, atangira guhembwa umushahara wa buri kwezi mu gihe cy'umwaka kuri ubu uyingayinga miliyoni y'amanyarwanda dore ko ahembwa ibihumbi magana inani y'u Rwanda (800000frw) ku kwezi. Ibi bituma umukobwa wegukanye ikamba hatitawe ku buzima aba asanzwe abamo ahindura ubuzima bigaragarira buri wese.

Miss Rwanda yabaye nk'umuranga ku bashaka gutanga akazi ku bakobwa b'uburanga bafite n'ubwenge

Usubije amaso inyuma ukitegereza ku byapa byamamaza hano mu mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu muri rusange, yewe no mu bindi bikorwa byinshi byo kwamamaza, henshi uhasanga abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda. Aba bakobwa baba bagize amahirwe yo kwereka abanyarwanda ibyo bashoboye bituma n'umukobwa utabashije kwegukana ikamba ariko agaragaza ubushobozi yaba mu mitekerereza ndetse n'uburanga bimworohera kubona akazi kanyuranye aho baba bakeneye umukobwa umeze gutyo kuko baba bamwizeyeho ubwenge, umuco n'uburanga. Aha ingero ni nyinshi yaba ahakenerwa abakobwa bakora ibijyanye no kwakira abantu (protocole), abakobwa ibijyanye no kwamamaza n'ahandi henshi abakobwa bakorera amafaranga babikesha kuba baramenyekaniye mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Miss Rwanda yabaye igikorwa cyo kwamamaza igihugu cy'u Rwanda n'umuco w'Abanyarwanda

Iyo irushanwa rya Miss Rwanda riri kuba, biba bikurikirwa n'ibinyamakuru binyuranye yaba iby'imbere mu gihugu ndetse no hanze y'igihugu aho usanga iki gikorwa cyamenyekanye cyane no hanze y'u Rwanda. Ibi bituma benshi babasha gukurikirana ubuzima bw'imbere mu gihugu banyuze mu gukurikirana Miss Rwanda. Ibi byatumye hari abantu basigaye bava hanze y'u Rwanda bitabiriye igikorwa cyo gutora Miss Rwanda nk'uko Ishimwe Dieudonne uyobora Rwanda Inspiration BackUp aherutse kubitangariza Inyarwanda.com ko hari abantu asigaye yakira baturutse mu mahanga baje kwirebera uko iki gikorwa kigenda. Ibi ariko nanone biba mu gihe uwatowe nka Miss Rwanda n'abandi bakobwa baba barahatanye bitabiriye amarushanwa mpuzamahanga basigaye bitabira aho bagenda bahagarariye igihugu cy'u Rwanda ari nako bose baba barajwe ishinga no kwigisha umuco w'abanyarwanda mu banyamahanga.

Miss Rwanda ni igikorwa cyahawe agaciro mu nzego zinyuranye z'igihugu

Iri rushanwa ritangira abantu banyuranye ntibumvaga akamaro karyo, hari n'abatarasibaga kurituka mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko kugeza magingo aya umukobwa wegukanye ikamba kimwe n'ababa bahatanye nawe muri iri rushanwa usanga ari abantu bahawe agaciro mu nzego zinyuranye z'igihugu cy'u Rwanda.Ingero zihari ni nyinshi ushatse wahera aho Nyampinga w'u Rwanda kimwe n'abandi bakobwa baba bahatanye usanga bifatanya n'inzego zinyuranye za Leta mu bikorwa binyuranye biba bigamije guteza imbere igihugu cye.

Mu bikorwa binyuranye bikorwa nyuma y'irushanwa ntibikiri iby'uwatowe nka Miss Rwanda gusa ahubwo ni iby'abakobwa bose bitabiriye iri rushanwa muri rusange

Ubusanzwe iyo hatorwaga Nyampinga wasangaga ari we utungwa agatoki ku bitagenze neza no mu byo abantu bifuza ko byagenda neza, yewe n'akazi kose ugasanga karahariwe uwatowe gusa. Icyakora uko irushanwa rigenda rikura bigaragara ko bitakiri uko byahoze dore ko kuri ubu usanga abakobwa bose bitabira Miss Rwanda baba barwana no gushyira mu ngiro imishinga binjiranye mu irushanwa ndetse banahatana no guhigura imihigo baba bahigiye abanyarwanda y'ibyo bazakora irushanwa nirirangira.

Miss Rwanda

Uzatorwa muri uyu mwaka azaba asimbuye Miss Iradukunda Liliane umaranye umwaka iri kamba

Ibi bituma nyuma y'irushanwa yaba ibikorwa bikorwa ndetse n'ikindi cyose cyabaye hatavugwa gusa uwatowe nka Miss Rwanda. Kuba bose baba bakora ibikorwa binyuranye kandi byinshi, igihugu cyungukira ku mirimo myinshi y'abana bacyo.

Miss Rwanda ntakiri umukobwa w'i Kigali gusa ahubwo ubu asigaye akorera ibikorwa bye mu gihugu hose

Mbere mu ntangiriro z'iri rushanwa wasangaga bamwe mu banyarwanda binubira uburyo nyuma yo gutorwa, Nyampinga w'u Rwanda usanga ibikorwa byose akora aba yibanda mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu usanga Nyampinga ndetse n'abakobwa baba barabanye muri iri rushanwa bashyira n'ibikorwa byabo mu ntara zinyuranye zitari Kigali gusa.

Miss Rwanda ntagikora ibikorwa bye mu mwaka yatorewe gusa, asigaye ahorana inshingano

Mu myaka yatambutse wasangaga Nyampinga utowe aba agenewe gukora ibikorwa bye mu gihe cy'umwaka afite ikamba gusa, yaritanga n'ibikorwa bikarangirira aho. Muri iki gihe biri kugenda bishira aho abakobwa begukanye ikamba usibye umwaka aba yaratowemo, usanga anakomeza gukora muri manda z'abandi kandi ntawe bibangamiye bityo aba bakobwa bagakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ba Nyampinga bakomeje kugaragaza ubushake mu gufasha Leta mu bukangurambaga butandukanye bwo gushyira mu ngiro gahunda zayo

Mbere abakobwa babaga bahatanira ikamba rya Miss Rwanda kimwe n'uwaryegukanye hakundaga kwibazwa icyo bamariye sosiyete, icyakora abibazaga ibi bibazo kuri ubu babishatse basubirizwa ku bikorwa binyuranye abakobwa banyuranye bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bakunze kugaragaramo yaba ibyo batumiwemo cyangwa bateguye byo gufatanya na Leta muri gahunda zinyuranye zigamije guteza imbere abanyarwanda.

Abaterankunga bakomeje kuba benshi muri iri rushanwa

Irushanwa rya Miss Rwanda si irushanwa rinini hano mu Rwanda ariko kubera ukuntu riri mu bikorwa by'imyidagaduro bikomeye hano mu Rwanda binakurikirwa n'umubare munini w'abanyarwanda bituma ari rimwe mu marushanwa akurura abafatanyabikorwa batari bacye baba bifuza gushora imari yabo muri iki gikorwa kikabamamaza ariko nabo bakagifasha kugenda neza.

Ibi kimwe n'ibindi ni bimwe mu byo umuntu yakwishimira ku irushanwa rya Miss Rwanda n'ubundi rigiye gutangira mu minsi micye iri imbere nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com kabone abivuga n'ubwo ba nyiri ugutegura irushanwa bataragira byinshi babivugaho. Amakuru yizewe Inyarwanda.com ifite ni uko Nyampinga w'u Rwanda usimbura Iradukunda Liliane, azatorwa muri Mutarama 2019 aho kuba muri Gashyantare nk'uko bisanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND