RFL
Kigali

2007-2017: Urban Boys irimo Safi Madiba yashyizweho akadomo, amateka y'iri tsinda mu myaka 10 ryari rimaze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/11/2017 10:22
2


Urban Boyz ni itsinda ryari rigizwe n’abasore batatu ari bo Niyibikora Safi uzwi nka Madiba, Nshimiyimana Mohamed uzwi nka Nizzo ndetse na Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo. Ni itsinda ryatangiye umuziki muri 2007 batangira ari batanu, 2017 batatu bari basigaranye iri tsinda nabo bamaze gutatana dore ko Safi yamaze gusezera.



Iri tsinda ryari rimaranye imyaka igera ku icumi ryaje kuzamo umwuka mubi magingo aya rikaba ryamaze gushyira akadomo kuri muzika bahuriyemo na Safi cyane ko uyu muhanzi yamaze kuva muri iri tsinda yasezeyemo burundu. Itsinda rya Urban Boyz ryatangiye umuziki muri 2007, ryatangirijwe mu karere ka Huye aho aba basore bigaga, cyane ko Nizzo yigaga muri Sefotek,Humble G yiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda naho Safi akaba yarigaga i Gitwe gusa akaba yarakundaga kuba ari i Huye mu muryango.

urban boyzUrban Boys itsinda ryari rifite abafana benshi mu Rwanda

Nizzo ubusanzwe mbere ya 2007 yari asanzwe afite irindi tsinda yaririmbagamo, bidateye kabiri ahura na Humble G, nyuma ni bwo bahuye na Safi nawe wari ufite mugenzi we baririmbanaga bose bafata icyemezo cyo gukora itsinda rimwe rya Urban Boyz ari abasore batanu.

Abasore batanu bari bagize itsinda rya Urban Boyz yari; Rino G, Skotty, Humble G, Safi ndetse na Nizzo. Ku mpamvu za bamwe Rino G ndetse na Skotty baje kuva mu itsinda hasigara batatu ari nabo bari kumwe mu minsi ishize akaba ari Safi Madiba, Nizzo, na Humble G. Icyo gihe bahise bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere mu mwaka wa 2007 bayihuriramo ari batanu bayita 'Ikicaro'.

Nyuma y’igihe gito bakorana ari batanu mu mwaka wa 2008 nibwo iri tsinda ryahise ritandukana hasigara 3, icyo gihe bahita bakorana indirimbo ya mbere bahuriyemo ari batatu bayita 'Sindindyarya' ari nayo yababereye itike ibinjiza muri Kigali.

Iri tsinda ryatangiriye i Huye ryisanga ryinjiye mu mujyi wa Kigali

urban boyzUrban Boyz bagiye bagira abajyanama banyuranye aha bari kumwe n'ubuyobozi bwa Super Level

Mu mwaka wa 2009 nibwo iri tsinda ryafashe icyemezo cyo kuva i Huye bakerekeza mu mujyi wa Kigali, aho bari bagiye guhanganira n'abandi bahanzi bari bahatuye ari naho bakorera umuziki wabo. Byari bigoye kuko aba bahanzi basaga n'abavuye mu rugo bagiye mu rw'abandi, bari ibyamamare i Huye ariko i Kigali amazina yabo ntiyari aremereye kandi niho haberaga ibitaramo binyuranye bikomeye mbega niwo wari umurwa wa muzika.

Ibi byatumye aba basore bari bafite indirimbo yabo “Sindindyarya” yari ikunzwe bafata icyemezo cyo kwambuka nyabarongo berekeza i Kigali naho harabahira barakora bararonka, baramamara ndetse bubaka izina rikomeye muri muzika nyarwanda. Kuri ubu bamaze gucikamo ibice.

Akazi kabo nka muzika kari gahagaze gute muri rusange?

Nyuma yo kwisanga ari batatu ntibigeze bacika intege itsinda rya Urban Boyz ryakomeje gukora kuva 2009 binjiye mu mujyi wa Kigali, batangiranye na Sindindyarya nk’indirimbo yabinjije mu mujyi wa Kigali, nyuma bagiye bakora indirimbo nyinshi zinyuranye biborohera kuzuza album 6. Muri album 6 zose iri tsinda ryashyize hanze nta n'imwe barangirije i Huye, iya mbere ikaba n’imfura muri album z’iri tsinda ikaba ari Ikicaro,izindi hari: Gatebe Gatoki,Ishyamba, Ku rugamba, Kelele ndetse na Adam na Eva baherukaga kumurikira abafana kuri Stade Amahoro i Remera.

Aba basore babarizwa mu nzu itunganya imiziki ya Super Level. Usibye album 6 bamaze gushyira hanze kandi bakoranye indirimbo na benshi mu byamamare nka Jackie Chandiru ari nawe batangiranye indirimbo ya mbere bakoranye n’umunyamahanga. Nyuma ya Jackie Chandiru aba basore batatu bakoranye kandi na Iyanya mu ndirimbo Tayali, bakorana na Timaya mu ndirimbo Show me love, Radio and Weasel bakoranye Pete Kidole, Ykee Benda ndetse na Sat B w’umurundi mu ndirimbo Urankirigita.

Urban Boyz bitabiriye ibitaramo bikomeye bahuriyemo n’abahanzi mpuzamahanga

urban boyzUrban Boyz bagiye bafata za rutemikerere inshuro nyinshi bagiye mu bitaramo binyuranye hanze y'igihugu

Urban boys bitabiriye ibitaramo bikomeye banaririmbana n’abahanzi b’ibyamamare muri Afurika nka  Burnaboy, M.I Abaga, Iyanya, Awilo Longomba, Waje, Victoria Kimani, Vanessa Mdee, Bebe cool, Radio na Weasel, Navio, Sheebah n'abandi.  Urban boys bitabiriye kandi bimwe mu bitaramo bikomeye mpuzamahanga aho uretse East African Party baririmbye nanone muri Uganda, Burundi,Kenya. Usibye mu karere kandi Urban Boyz nanone baririmbye mu bitaramo binyuranye ku mugabane w’i Burayi aho twavuga nk'icyo bakoreye mu Bubiligi ndetse no mu Busuwisi  mu mwaka wa 2015.  

Urban Boyz yitabiriye amarushanwa akomeye banatsindira bimwe mu bihembo bikomeye

Abasore batatu bagize itsinda rya Urban Boyz bagiye bitabira amarushanwa anyuranye ari nako batsindira ibihembo binyuranye byose hamwe muri rusange Urban Boyz ikaba ifite ibihembo 11 ibitse mu kabati mu gihe cy’imyaka icumi bari bamaranye ari batatu mbere yo gutandukana.

Reba hano urutonde rw’amarushanwa ndetse n’ibihembo Urban Boyz  yatsindiye

Muri 2009, 2012 na 2013 batwaye ibikombe bitandukanye muri Salax Award:

2009:  Best group of the Year

2012: -Best Group of the year

            -Artist of the year

            -Best Male artist of the year

            -Best video of the year

2013: -Best group of the year

           -Best video of the Year

           -Song of the year

2013:-Aba bahanzi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3 aha bakaba barabaye aba kabiri.

2014: Urban Boyz yahataniye igihembo muri Hipipo music award  (East African super hit) n’indirimbo yabo TAYALI

2014:  Urban Boyz bitabiriye na none iserukiramuco rya GIDI CULTUREL FESTIVAL banaririmbyemo muri Nigeria

2015: Urban Boyz yatsindiye igihembo cya Video y’ukwezi “Soroma nsorome” muri Nyakanga 2015.

2016: Urban Boyz bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6. Aha aba bahanzi bakaba baraje no kuyegukana.

Urban Boyz ntiyakunze kugira abajyanama benshi

Kuva 2008 Urban Boyz yari ifite umujyanama witwa 2PAC wabafashaga gukurikirana ibihangano byabo cyane ko babanaga i Huye, bakigera i Kigali aba basore bahuye na Muyoboke Alex maze tariki 6 Mutarama 2012 basinyana amasezerano. Baje gutandukana nyuma y’umwaka umwe dore ko batandukanye tariki 10 Gicurasi 2013. Kuva 2012 aba bahanzi bahise bashinga studio bayita Super level birangira  banasinyanye amasezerano na  Richard Nsengumuremyi wahise aba umujyanama wabo muri 2014, akaba ari nawe baherukaga.

Iyo uganira n’aba basore usanga hari bimwe mu bintu badashobora kuzigera bibagirwa mu byababayeho, urugero ni nk'aho muri 2007 ubwo bitabiraga igitaramo cya Kunda umuziki nyarwanda aba basore bavuye i Huye bagera i Kigali bakabemerera kuririmba ku bwa burembe nabwo habanje kujyaho imbaraga za bamwe mu bantu bari bafite ijambo muri muzika muri iyo minsi, nyamara aribwo bari bagiye kuririmbira abafana b’i Kigali bwa mbere. Uko kuzengerezwa no kuririmbira i Kigali bwa mbere ni kimwe mu bintu aba basore batazigera bibagirwa.

urban boyzUrban Boyz  aha bari kumwe n'umujyanama wabo Alex Muyoboke

Usibye guhangayikira i Kigali, Urban Boyz ihora ivuga imyato nyakwigendera Dr Jacques wabashije gutandukanya impano ya buri wese, aha kimwe mu byo Dr Jacques azahora yibukirwaho n’iri tsinda ni uburyo yahinduriye injyana Nizzo akamuvana kuri Rap agatuma aba umuririmbyi.

Dusoza amateka ndetse n’ibigwi by’iri tsinda twabamenyesha ko aba ari abasore baba abagabo bo guhamya ko umuziki ari umwuga ushobora gutunga umuntu ukamukiza usibye no kumutunga. Twabamenyesha kandi ko Urban Boyz yatangiye kubona itike ibazana i Kigali igihe byari bigoye, ubu ari bamwe mu basore bafite imodoka nziza kandi zigezweho muri Kigali. Usibye imodoka aba basore ni bamwe mu bantu babayeho mu buryo bwiza kandi babikesha umuziki.

Usibye ku ruhande rw’ubutunzi iri tsinda ryungutse rikuye mu muziki baba abagabo bo guhamya ko umuziki wafasha umuntu muri byinshi kuko abo byagoye kugera i Kigali ubu ari bamwe mu bantu bogoga amahanga cyane ko ari bamwe mu bahanzi nyarwanda bake bakoreye ibitaramo mu Bubiligi, u Busuwisi, Nigeria, Uganda, Kenya, Burundi n'ahandi bagiye gutaramira cyangwa mu bikorwa bya muzika.

Nyuma y’ibi bihe byiza byose banyuzemo aba bahanzi bamaze no gutandukana cyane ko ku wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017 aribwo Safi Madiba yatangaje ko avuye burundu muri iri tsinda ndetse ko atazongera kurigarukamo. Amakuru ahari ni uko uyu muhanzi agiye gutangira kwikorana umuziki ku giti cye. mu gihe Humble Jizzo na Nizzo Kaboss bataremeranya neza niba bazakomeza gukorana muri iri tsinda.

REBA HANO INDIRIMBO 'SINDI INDYARYA' ISA NIYACIRIYE INZIRA URBAN BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ou6 years ago
    baraduhemukiye
  • Humble 6 years ago
    Urakoze kugenda nubundi Nizzo(karayi) utarakandagiye mwishuri ntago mwahuza ibitekerezo rwose azisunge Gisa kinganzo bakore grp bajye basangira Na Mugo





Inyarwanda BACKGROUND