Yvanny Mpano, Preston davy kwizera, Livingston Elie, ni abasore batatu bahuriye ku ishuri rya muzika riherereye ku Nyundo, maze biyemeza guhuza imbaraga n’ubumenyi bagenda bangukira kuri iri shuri, baza kunoza umugambi wo kwihuza batangiza itsinda bise ‘2Stone Impano’.
Magingo aya 2Stone Impano bakaba bamaze gushyira ahagaragara indirimbo yabo ya mbere y’amajwi bise Sinjarajara, bakaba banateganya gusohora amashusho yabo mu gihe cya vuba. Iri tsinda ry’aba basore ryiyemeje kuzajya rikora umuziki wa live, dore ko uretse kuririmba, babiri muri bo bamaze gukamirika mu gucuranga gitari na piano.
Kanda hano wumve indirimbo 'Sinjarajara'
Uretse Preston davy kwizera uririmba akanagira umwihariko mu gucuranga gitari na Livingston Elie uririmba akanagira umwihariko mu gucuranga piano, mugenzi wabo Yvanny we yari asanzwe aririmba ku giti cye mbere y’uko agira amahirwe yo kwerekeza muri iri shuri rya muzika ryo ku Nyundo aho yahuriye n’aba bagenzi be, akaba yari yarakoze indirimbo zitandukanye nka: Karahanyuze, Ishavu, Ndagendesheje n'izindi.
TANGA IGITECYEREZO