RFL
Kigali

Jean Luc Ishimwe yashyize hanze indirimbo nshya yise 'True Love' yatuye abakundana-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:16/02/2018 16:58
0


Jean Luc Ishimwe ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane. Ni umuhanzi ukiri muto, akaba umwe mu bafite impano idashidikanywaho dore ko yatsinze amarushanwa yo kuririmba agiye atandukanye. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise True love.



Jean Luc Ishimwe mu minsi ishize yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Narahindutse' yaje ikurikiwe n'indirimbo ye yise 'True Love'. Jean Luc yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo igiye gukomeza gufasha abakundana muri ibi bihe bya St Valent. Yagize ati:

Nifuje gushyira iyi ndirimbo hanze muri iyi minsi kugira ngo nkomeze gufasha abakundana kuryoherwa n'ibi bihe bya St Valentin cyane ko ikubiyemo ubutumwa bushingiye ku kubwira mugenzi wawe mukundana ko umukunda urukundo rw'ukuri.

df

Iyi ndirimbo True Love ya Jean Luc Ishimwe yanditswe na Sostene umusore umaze kumenyekana mu kwandika indirimbo z'abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda. Kuri ubu Jean Luc Ishimwe afite itsinda ry’abakunzi bitwa “Intagereranywa” rigizwe n’abantu barenga 100. Ni itsinda ryatangiye gukora ku mugaragaro muri Mutarama 2018.

Kanda hano wumve indirimbo True Love by Jean Luc Ishimwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND