RFL
Kigali

Donado yashyize hanze amashusho y'indirimbo Ikinyejana-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:6/08/2018 12:00
1


Gukora cyane ni byo yitezeho ko ari byo bizatuma akabya inzozi ze. Uyu ni umuhanzi Donado washyize hanze amashusho y'indirimbo "Ikinyejana" yahimbye agendeye ku buzima abantu babayemo muri iyi minsi.



Irarora Donatien umaze imyaka irenga 5 yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda, yamenyekanye ku ndirimbo zitandukanye harimo “Muze tuwuceke” na “Party to night” zagiye zimwagurira inshuti n’abakunzi hirya no hino. Indirimbo Ikinyejana yashyize hanze ikubiyemo ubutumwa buvuga ku bantu bitaka baba bashaka kwiyumva ngo berekane ko bafite ingufu mu byo bakora.

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aritaka cyane gusa agaragaza uko abandi babikora, muri iyi ndirimbo avugamo ijambo amabara bisobanuye ibikorwa ari gukora byiza. Iyi ndirimbo ye yuzuyemo imvugo zigezweho mu rubyiruko rw'ubu aho anavuga ko ari gucanga irangi bisobanuye ko ari gukora ibishoboka byose ahuza ibintu bitandukanye ngo agere ku nzozi ze ariko abantu bakamuvugaho agambo atari meza.

Uyu muhanzi aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda yavuze ko muri ibi bihe abantu bamwe bafite imyitwarire itandukanye gusa imyitwarire itari myiza ngo bajye bayireka ahubwo bakore ibikorwa byivugire. Yagize ati: "Muri iyi ndirimbo naririmbye nitaka gusa nshaka kugaragaza uko abantu bitaka bashaka kwiyumva ngo berekane ko bafite ingufu mu byo bakora, gusa ubutumwa ntanga ni uko abantu bafite imyitwarire itari myiza yo kuvuga amagambo gusa badakora bajye bayireka ahubwo bakore ibikorwa byivugire." Yizeza abakunzi b'ibihangano bye ko agiye gukurikizaho indirimbo “Abirabura”.

Kanda hano wihere ijisho amashusho y'indirimbo "Ikinyejana" 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claude5 years ago
    keep puchin guy, rise better yet to com @ ikinyejana ## Donaldo enproud##





Inyarwanda BACKGROUND