RFL
Kigali

Rugabisha yasohoye amashusho y'indirimbo 'Hero Mama' agaragaramo umukinnyi wa filime ya City Maid-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:14/06/2018 9:58
0


Nta minsi myinshi yari ishize umuhanzi Rugabisha ashyize hanze amajwi y'indirimbo yise "Hero Mama". Kuri amashusho yayo yageze hanze. Rugabisha ni umusore wamenyekanye mu ruhando rwa sinema ubu akaba yaramaze kwinjira mu muziki nyarwanda aho ari gukora ubutaruhuka.



Nyuma y'ukwezi kumwe Nizeyimana Kassim (Rugabisha) ashyize hanze amajwi y'iyi ndirimbo magingo aya yamaze gushyira hanze amashusho yayo nk'uko yari yarabitangaje Inyarwanda.com yavugaga ko mu gihe gito azashyira hanze amashusho ya Hero Mama.

Muri aya mashusho hagaragaramo umukinnyi wa filime City Maid ukina yitwa Mama Nick. Rugabisha aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com yavuze mu ijambo rimwe ko guhitamo uyu mubyeyi ari uko asa nka nyina. Yagize ati: "Impamvu namukoresheje ni uko asa nka Mama."

Rugabisha

Uko Rugabisha yagaragaraga ubwo bakoraga aya mashusho

Iyi ndirimbo ye ishingiye ku nkuru mpamo kuko kuyandika byaturutse kuri nyina aho yitegereje uburyo amwitaho kandi ari we azi kuva mu bwana bwe, nuko bimukora ku mutima akora indirimbo nk'iyi. Uyu muhanzi n'ubwo yayikoze agendeye ku mubyeyi we, gusa ubutumwa burimo ni ubw'abantu bose kuko buri muntu wese aba afite byinshi yashimira umubyeyi we cyangwa uwo afata nk'umubyeyi we.

Amwe mugambo agaruka muri iyi ndirimbo harimo aho avuga ngo "Ni wowe rukundo, wampaye byose, urabaruta bose Mama." Asubiramo cyane ashimangira ko nyina ari intwari ati "Ndagukunda Mama (I love you Mama). Rugabisha yakunze kugaragara muri filime z'uruhererekane harimo n'iyitwa Virunga School ubu ari mu bategura Festival yitwa Mashariki African Filime Festival. Yiteguye gukomeza guha abakunzi b'ibihangano bye ibyo bifuza kandi agahozaho.

Reba amashusho y'iyi ndirimbo ya Rugabisha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND