RFL
Kigali

"Uyu ni umwaka nakwita uwo gukura" Oda Paccy watangaje ibyo ahugiyemo muri iki gihe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2018 14:18
1


Kuva umwaka wa 2018 watangira Oda Paccy ni umwe mu bahanzi bawutangiranye umutuzo yaba mu bikorwa ndetse n’umurindi we muri muzika. Muri iyi minsi Oda Paccy asa n'utari kugaragara ndetse abakunzi ba muzika ye baramubuze nk'uko nawe abyiyemerera akavuga ko atarimo gukora cyane nk'uko byahoze.



Nyuma y’iminsi itari micye uyu muraperikazi amaze atagaragara mu ruhando rwa muzika, Inyarwanda.com yamwegereye imubaza ibyo ahugiyemo muri iyi minsi bituma atagaragara ndetse na gahunda z'ibikorwa ateganya mu minsi iri imbere. Oda Paccy yamaze impungenge abakunzi ba muzika ye ndetse anatangaza ibimuhugije muri ibi bihe. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Oda Paccy yagize ati:

Urebye ibyo mpugiyemo ni gahunda za buri munsi z’ubuzima busanzwe umuntu aba ari kwitaho, icyakora ku bijyanye n’umuziki byo nakwizeza abakunzi ba muzika yanjye ko mu minsi ya vuba hari indirimbo nshya ndi bubagezeho, hari n’ibindi bikorwa ndi gutegura kuko uyu mwaka nifuza gukora muri uyu mwaka yaba ibifite aho bihuriye na muzika cyangwa se iby’ubuzima busanzwe mu magambo make ni umwaka nise uwo gukura.

oda paccyOda Paccy

Uyu muhanzikazi ukunzwe n'abatari bake ni umwe mu bazamuye injyana ya Hip Hop mu Rwanda akaba azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Umusirimu, Ayiwe, Mfite ubwoba n’zindi nyinshi zirimo izo yahuriyemo n'abandi bahanzi zirimo iyakunzwe cyane yise ‘Rendez Vous’. Kuri ubu Oda Paccy aheruka gushyira hanze indirimbo mu ntangiriro za 2018 yise ‘Kano’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murihano5 years ago
    Ngo gukura? wabyaye udakuze se? Cyangwa uravuga gukura ku bijyanye n'ibara ry'uruhu, uva kuri Nyirabukara ugahinduka Kazungu? Erega Lick Lick ntiyakwangiye ikindi, yagukundiye igikara, none ubu usigaye usa n'abahinde





Inyarwanda BACKGROUND