Kuwa Gatandatu ushize tariki 04 Nyakanga 2015 nibwo umuhanzi Meddy yataramiye bwa mbere mu mateka abakunzi be bo mu Bubiligi. Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru maze kinyura mu buryo bukomeye uyu muhanzi n’abafana be bose batashye banezerewe.
Ku ruhande rwa Meddy watangiriye ibitaramo bye(Ni njyewe tour) mu Bubiligi, avuga ko yishimiye cyane iki gitaramo, cyongeye kumwereka ko urukundo rw’abafana be rudasaza.
Ubwo yaganira n’umunyamakuru w’inyarwanda.com, yagize ati “ Byari ibyishimo bikomeye cyane kuri njyewe gutaramira abakunzi banjye ku nshuro ya mbere mu Bubiligi. Ikintu navuga ni uko iteka urukundo rw’abafana banjye ruhora ari rushya kuri njye, kandi naranyuzwe cyane n’uburyo banyakiriye hano mu Bubiligi.”
Meddy abinyujije kuri paji ye ya facebook yashimiye byimazeyo abakunzi be ku bwo kudahwema kumushyigikira
Meddy avuga ko iyi ari intangiriro nziza muri gahunda yihaye yo kwegera abafana be aho baherereye hirya no hino ku isi, aho ateganya ikindi gitaramo mu Busuwisi, Canada na Amerika bitarenze impera z’uyu mwaka.
Reba uko byari byifashe i Birmingham palace ahabereye iki gitaramo cya Meddy wacuranze mu buryo bwa live
Abafana bari benshi baje gutaramana na Meddy
Ni igitaramo cy'amateka kuri Meddy n'abakunzi be baherereye mu Bubiligi
Meddy yabataramiye mu ijwi rye ry'umwimerere, ananyuzamo akirigita imirya ya gitari binyura benshi
Nkuko bigaragara mu mafoto y'iki gitaramo, Meddy yanyuze imitima ya benshi ariko by'umwihariko ahogoza igitsina gore
Reba kamwe tw'indirimbo yaririmbye
TANGA IGITECYEREZO