RFL
Kigali

‘Urukundo rw’abafana banjye ruhora ari rushya’ – Meddy nyuma yo kugaragarizwa urukundo rukomeye mu Bubiligi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/07/2015 15:03
5


Kuwa Gatandatu ushize tariki 04 Nyakanga 2015 nibwo umuhanzi Meddy yataramiye bwa mbere mu mateka abakunzi be bo mu Bubiligi. Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru maze kinyura mu buryo bukomeye uyu muhanzi n’abafana be bose batashye banezerewe.



Ku ruhande rwa Meddy watangiriye ibitaramo bye(Ni njyewe tour) mu Bubiligi, avuga ko yishimiye cyane iki gitaramo, cyongeye kumwereka ko urukundo rw’abafana be rudasaza.

Ubwo yaganira n’umunyamakuru w’inyarwanda.com, yagize ati “ Byari ibyishimo bikomeye cyane kuri njyewe gutaramira abakunzi banjye ku nshuro ya mbere mu Bubiligi. Ikintu navuga ni uko iteka urukundo rw’abafana banjye ruhora ari rushya kuri njye, kandi naranyuzwe cyane n’uburyo banyakiriye hano mu Bubiligi.”

Meddy

Meddy abinyujije kuri paji ye ya facebook yashimiye byimazeyo abakunzi be ku bwo kudahwema kumushyigikira

Meddy avuga ko iyi ari intangiriro nziza muri gahunda yihaye yo kwegera abafana be aho baherereye hirya no hino ku isi, aho ateganya ikindi gitaramo mu Busuwisi, Canada na Amerika bitarenze impera z’uyu mwaka.

Reba uko byari byifashe i Birmingham palace ahabereye iki gitaramo cya Meddy wacuranze mu buryo bwa live

Meddy

Meddy

Abafana bari benshi baje gutaramana na Meddy

Meddy

Meddy

Meddy

Meddy

Meddy

Meddy

Meddy

Ni igitaramo cy'amateka kuri Meddy n'abakunzi be baherereye mu Bubiligi

Meddy

meddy

Meddy yabataramiye mu ijwi rye ry'umwimerere, ananyuzamo akirigita imirya ya gitari binyura benshi

Meddy

Meddy

Meddy

Meddy

Meddy

meddy

Meddy

Meddy

Meddy

meddy

Nkuko bigaragara mu mafoto y'iki gitaramo, Meddy yanyuze imitima ya benshi ariko by'umwihariko ahogoza igitsina gore

Reba kamwe tw'indirimbo yaririmbye

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fNy8 years ago
    Mwemeera kubiiii!Ndabon byaribishimishije cyane.congz
  • king8 years ago
    Jama arambeshye kabisa Live yaramwihishe azegere king James amwigishe Live naramwemeye muri Rwanda Youth summit I Dallas yaraduhogoje.naho meddy ajye yitabaza computer...
  • dany8 years ago
    ndamwemera arashoboye azaze nomurwanda tumwere urwo tumufitiye
  • Jojo8 years ago
    Nagire natwe azadutaramire dore imitima yabenshi iramukumbuye
  • Claudine 8 years ago
    Erega arahogoza neza ijwi rye rinyura amatwi kabisa nanjye ndamufana pe!





Inyarwanda BACKGROUND