RFL
Kigali

''Uko Judith yantiza imodoka ndi i Kampala ni ko mutiza izanjye ari i Kigali'' Bad Rama ahakana gukundana na Judith Heard -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2018 14:39
1


Hashize iminsi mu Rwanda ndetse no muri Uganda hacaracara amakuru yuko Bad Rama uyu akaba umuyobozi wa The Mane yaba asigaye ari mu rukundo rukomeye na Judith Heard umunyamideri wabigize umwuga wo mu gihugu cya Uganda, icyakora uyu musore wari umaze iminsi avugwa mu rukundo n'uyu munyamideri yaje kubihakana.



Inkuru z'umubano wa Bad Rama na Judith Heard zatangiye kuvugwa muri Mata 2018 ubwo uyu musore uyobora inzu ya The Mane yerekezaga i Kampala aha akaba yaragaragaye kenshi ari kumwe na Judith Heard ndetse hajya hanze n'amafoto uyu mushoramari muri muzika y'u Rwanda ari mu modoka za Judith Heard.

Ibi ntibyarangiriye aho kuko mu mpera z'iki cyumweru turangije ubwo uyu musore yari i Kampala nabwo amakuru yageraga ku Inyarwanda.com ari uko aba bombi bakunze kugaragara basohokanye ndetse kenshi bakaba barikumwe no mu masaha ya nijoro.


MarinaMarina na Bad Rama bakigera i Kigali bakiriwe na Queen Cha nawe wo muri The Mane

Ubwo yageraga ku kibuga cy'Indege i Kanombe Bad Rama ntiyigeze ahakana aya makuru yuko yakundaga kugaragara yasohokanye n'uyu munyamiderikazi ahubwo atangaza ko babaga basohotse nk'inshuti zisanzwe ndetse ko arinawe wari watumiye Marina mu gitaramo, ibi ngo ku bwe ntaho bihuriye no kuba basigaye bakundana nk'uko uyu musore ufite inzu ifasha abahanzi ya The Mane yabitangarije Inyarwanda. Bad Rama abajijwe kubyo kuba akunze kugaragara arikumwe na Judith Heard yatangaje ko ntakndi kiba kibyihishe inyuma uretse kuba baba barikumwe nk'inshuti zisanzwe ndetse bakaba bajya banahuza mu bucuruzi bw'impande zombi.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAD RAMA UMUYOBOZI WA THE MANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ariko iki gitera muba mucyandikaho iki koko





Inyarwanda BACKGROUND