RFL
Kigali

‘Ubushomeri hanze aha butuma ntagushyira mu rugo’ LuckJo mu ndirimbo nshya ‘Mfite ubwoba’-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/08/2017 17:31
0


Umuhanzi LuckJo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mfite ubwoba’ ivuga ku bushomeri buri hanze aha butuma hari benshi ngo batubaka urugo kubera ubushobozi bucye.



Muri iyi ndirimbo LuckJo agira ati: "Iyo nza kuba mfite akantu mba naragushyize mu rugo, ubushomeri hanze aha butuma ntagushyira mu rugo. Mfite ubwoba ndumva mpangayitse mu mutima sinzi neza niba ngufite,…Abaturanyi bahora bambaza buri munsi ngo ko ntarongora harabura iki. Nyamara ntibazi ko nakubiswe, ubushomeri bugeze ku mutwe, njya mu kabari nkagura kamwe, aka kabiri kakananira, abandi bashikura za burusheti,njyewe nagiye nitwaje 1000Frw gusa.."

LuckJo

Umuhanzi LuckJo

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Habimana Hyadema uzwi nka LuckJo yavuze ko yanditse iyi ndirimbo mu kuvuganira urubyiruko rutinda gushaka, abantu benshi bakarwibazaho kandi narwo atari rwo ahubwo rutinzwa n’ubushomeri. Yasoje asaba abafite ibigo binyuranye kujya bafasha urubyiruko bakaruha akazi bikarufasha gutangira gahunda zo gushinga urugo. Yagize ati:

Urubyiruko ruri mu cyigero cy’imyaka 35 y'ubukure rutinda gushaka benshi bakarwibazaho, kandi biterwa n’ubushomeri. Ubutumwa burimo ni uko abantu batagakwiye kurenganya urubyiruko kubwo gutinda gushaka. Urubyiruko rukwiriye gufashwa mu kubona imirimo.

UMVA HANO 'MFITE UBWOBA' YA LUCKJO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND