Buri mwaka kuva tariki 7 Mata, abanyarwanda muri rusange binjira mu cyumweru cyo kwibuka bazirikana imbaga y’abatutsu yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,uko abanyarwanda muri rusange bibuka ni nako abahanzi batanga umusanzu wabo bagakora indirimbo zifasha abantu muri ibi bihe.
Kuri ubu twibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, abahanzi barimo Ben Kayiranga,Yvan Buravan na Andy Bumuntu bihurije hamwe bakorana indirimbo bise ‘Turibuka’ irimo ubutumwa buhumuriza abanyarwanda muri ibi bihe baba bibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
KANDA HANO UREBE 'TURIBUKA' INDIRIMBO NSHYA YA BEN KAYIRANGA, YVAN BURAVAN, ANDY BUMUNTU
TANGA IGITECYEREZO