RFL
Kigali

Nyuma ya ‘Ko nashize’, Butera Knowless arishimira ko ‘Te amo’ nayo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:4/04/2017 20:07
11


Nta gihe kinini gishize Butera Knowless yishimiye kuba umuhanzi nyarwanda rukumbi ukoresha konti ye bwite ya youtube wabashije kugira indirimbo yarebwe inshuro ziri hejuru ya miliyoni, iyo yari ‘Ko nashize’. Kuri ubu indi ndirimbo yise ‘Te amo’ yafatanijemo na Roberto ukomoka muri Zambiya nayo yamaze kurebwa inshuro ziri hejuru ya miliyoni.



Mu minsi ishize Roberto nibwo yadutangarije ko iyi ndirimbo nubwo yatinze gufata iwabo muri Zambiya, kuuri ubu ari imwe mu zikunzwe cyane. Mu kugaragaza ibyishimo bye Butera Knowless yongeye gushimira by’umwihariko uyu munya-Zambiya, Roberto bayikoranye wamamaye cyane mu ndirimbo Amalullah.

Butera Knowless abinyujije kuri Instagram yagize ati” Inshuro miliyoni(views)! Mwarakoze ku bw’urukundo, Roberto uri umuntu udasanzwe wo gukorana nawe.”

Butera KnowlessUbutumwa bw'ishimwe Butera Knowless yashyize kuri Instagram nyuma yo guca aka gahigo

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'Te amo' 

  

Tubibutse ko Butera Knowless ari umwe mu bahanzi bakorana na Afrifame Music mu bijyanye no gucuruza, kwamamaza no gusakaza ibihangano bye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Niyo igezweho kuli Zambia
  • Dudu7 years ago
    Nibitari ibi bizaza Butera wacu,you re my favorite star,njye n umuryango wanjye turagukunda
  • gasumuni7 years ago
    Roberto ni umuhanzi uri cheap cyane muri Africa rwose kandi njye ndanarambiwe n'izi nkuru z'abahanzi ngo bujuje miriyoni imwe nta nkuru irimo
  • yawe7 years ago
    ewe birababaje kuba umuhanzi wiyita ko akomeye yirirwa yirata aca ibikuba ngo 1M views hahah butera we ibyo ni indirimbo ishaje nzakwemera umunsi watwaye award yemi alade cg tiwa savage ibaze ko na charly na Nina bagutsinze muri hipipo awards izi nkuru zirabasebya ni ukuri ngo wujuje 1M nyuma y'umwaka n'amezi??? hahah
  • kina7 years ago
    go higher diva, you deserve even more than this
  • akimana peyton7 years ago
    hhhhhhhhh! yawe rwose ubwose iyutubwira charly na Nina bujuje 1M sundirimbo imwe mundirimbo zose bafit
  • Nella7 years ago
    Hhhhh.ndagusetse cyaneeeee.ark wagiye wishimira ibyiza by'umuntu ra???ko gutera imbere k'umuntu ko ark gutera imbere kwawe .
  • akimana peyton7 years ago
    hhhhhhhhh! yawe ushyari siryiz , ibyo kuvug yemi alad cg charly na nani bamutway award ibyo byaragaragay kitariyabo pe kndi ibyosibyo tureba turikureba ninde urimbere hagati ya butera na charly na nina
  • austin7 years ago
    akabazo kamatsiko, ese iyobujuje abafana bayireba incuro miliyoni haribihembo cg amafranga babagenera? nanabibutsaga ko knowless atariwe muhanzi wumunyarwanda wenyine wujuje miliyoni nkukomubivuga kuko n'"indoro" ya charly na nina yujuje miliyoni irenga yabayirebakuli youtube
  • Bosco7 years ago
    Wowe urikuvuga NGO 1m of views NGO ntacyo imaze gabanya umushiha uzana ba charly na Nina ntabwo uri umuvugizi wabo mujye mugabanya amatiku .rata kabebe wacu turagukunda cyane Imana ijye ikuba hafi
  • Clara7 years ago
    ariko nkawe uba uvuga Butera wazanye ibikombe bingahe?njye simfana Butera ariko ndamukunda yitwara neza mubyiciro byose kugeza ubu maze kubona ko ari ishyari muba mumufitiye!Kandi Imana iramukunda imuheshereza na gaciro mugihugu cye





Inyarwanda BACKGROUND