RFL
Kigali

''Sintwite nk'uko biri kuvugwa'' Marina asubiza abibaza byinshi ku cyamuhagaritse gukora amashusho y'indirimbo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2018 11:40
1


Mu minsi ishize nibwo Marina yerekeje mu gihugu cya Uganda aho yari agiye gukora igitaramo yari yatumiwemo n'umunyamideri ukomeye Judith Hearth, nyuma y'iki gitaramo cyabaye mu mpera z'icyumweru turangije uyu muhanzikazi yagarutse mu Rwanda aho aza yahuye n'umunyamakuru wa Inyarwanda bagiranye ikiganiro.



Mbere yuko yerekeza muri Uganda uyu muhanzikazi yateje impagarara mu bakunzi ba muzika y'u Rwanda ubwo yatangazaga ko ahagaritse gufata amashusho y'indirimbo, uyu muhanzikazi nyuma yo kuvuga ko abihagaritse havuzwe byinshi . kuva yatangaza ko atazongera gufata amashusho y'indirimbo kugeza igihe azongera gutangaza ko yisubiyeho uyu muhanzikazi yahise anaruca ararumira yanga kugira icyo yongera gutangaza ku bijyanye n'iki kibazo.

Marina avuga ko azi neza ko hari abamaze kubona iki cyemezo yafashe bagatangira kumukekera ko yaba atwite wenda ariyo mpamvu yafashe icyemezo cyo guhagarika gukora amashusho, icyakora aya makuru avuga ko atariyo ahubwo iki ari icyemezo yafashe ku giti cye ariko kikiri nibanga nanone ku buryo bigoyekukivugaho. uyu muhanzikazi yijeje Inyarwanda.com ko yamaze kubiganiriza ubuyobozi bwa The Mane abarizwamo kandi bwabyemeye.

MarinaMarina na Bad Rama bakigera i Kigali bakiriwe na Queen Cha nawe wo muri The Mane

Ku bijyanye n'igitaramo nyiri izina cyari cyamujyanye, Marina yabwiye Inyarwanda.com  ko cyagenze neza yagize amahirwe yo guhura nabantu banyuranye atari yiteguye guhura nabo adutangariza ko yagiriye ibihe byiza muri Uganda. Uyu muhanzikazi yadutangarije ko yageze mu Rwanda akerereweho umunsi umwe kuko indege kuri uyu wa mbere tariki 20 Kanama 2018 yamusize kubera imyigaragambyo yari mu mujyi wa Kampala.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MARINA AKIGERA I KIGALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sebahire Gilbert5 years ago
    igihe cyose umuntu ari kw'isi azavugwa nezacg nabi biterwa nuvuga iruhande yahisair.





Inyarwanda BACKGROUND