RFL
Kigali

‘Si abahanzikazi gusa mpagarariye muri PGGSS8 ahubwo na Hip Hop indi ku bitugu’-Young Grace

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2018 17:31
2


Young Grace ni izina ryamamaye muri muzika y’u Rwanda nk’umukobwa ukiri muto ariko nanone ufite impano mu njyana ya Hip Hop. Uyu mukobwa wagiye utsindira ibihembo bitandukanye yakunze no kwitabira irushanwa rya PGGSS inshuro nyinshi kugeza ubwo magingo aya nabwo ari mu bahanzi icumi bahatanira iki gihembo ku nshuro ya munani y’iri rushanwa.



Young Grace yinjira muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, yinjiye nk’umuhanzikazi uhagarariye icyiciro cy’abakobwa aho we na Queen Cha ari bo bahanzikazi bahagarariye abandi muri iri rushanwa. Icyakora n'ubwo Young Grace yinjiye muri iri rushanwa nk’umuhanzikazi uhagarariye abakobwa cyangwa abagore baririmba ngo si iki cyiciro yakabaye ahagarariye gusa ahubwo ngo na Hip Hop arayihagarariye. Uyu muhanzikazi yagize ati:

Urumva akenshi iyo mudutora baba badushyize mu byiciro binyuranye ariko by’umwihariko njye n'ubwo nari mu cyiciro cy’abahanzikazi abantu bibuke ko na Hip Hop ari imwe mu njyana zanjye kandi zatumye abakunzi ba muzika bamenyera, ni byo koko nyuzamo ngakora n’izindi njyana gusa abantu bagomba kumenya ko bamenye Young Grace kubera Hip Hop, iyi ni yo njyana yanjye yatumye abantu banjye bamenya bityo no mu irushanwa ndibaza ko ibyo nzageraho nka Young Grace izaba ari intsinzi ya Hip Hop by’umwihariko umuraperi w’umukobwa.

bYoung Grace aba yitwaye nk'abaraperi mu bitaramo bya PGGSS

Young Grace wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zinyuranye za Hip Hop zatumye yamamara hano mu Rwanda nk’umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda ariko unakora injyana ya Hip Hop harimo Ikimenyane, Hip Hop n’izindi nyinshi zatumye uyu muhanzikazi aba ikimenyabose muri muziki w’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dorine nziza5 years ago
    hip hop killer ndagufana bikomeye uzaturirimbire hip hop gusa muri guma guma
  • cyangwe lorent5 years ago
    UBUNDI MUBAHANZIKAZI NYARWANDA NEMERA MU RWANDA UZA URI UWAMBERE,UKANYICIRA KURI WHISKY YA PAPA COURAGE YOUNG NDETSE NUBUKWE BWAWE TURABUTEGEREJE NATWE ABAFANA BAWE UZADUTUMIRE





Inyarwanda BACKGROUND