Nimu ni umwe mu banyarwenya bataramamara cyane hano mu Rwanda icyakora yagiye akora urwenya rwagiye rumenyekana ku mbuga nkoranyambaga , gusa mu minsi ishize ubwo twaganiraga uyu munyarwenda yadusogongeje ku rwenya gusa yumvikana ameze nkuwibasira Nkusi Arthur umwe mu banyarwenya bakomeye hano mu Rwanda.
Uyu munyarwenya uhamya ko ariwe wahimbye urwenya bakunze gutera bavuga aho koroha kwa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda bituruka kukuba iterwa inkunga na Azam kandi uru rukaba uruganda rukora ifarine bityo shampiyona yacu agasobanura ko izira kuba ifashwa n’uruganda rukora ibikora amandazi.
Ubwo yakomezaga kugenda atuganiriza ku rwenya rwe yageze aho avuga ati ubanza Rutura ari umushinwa, aha uyu musore yagize ati”Ubundi umuntu witwa Rutura narinzi ko ari umushinwa kuko bamamazaga ngo twabazaniye televiziyo za rutura,…. Najya kurebangasanga ni ibishinwa, Rutura ashobora kuba ari umushinwa.”
Nkusi Arthur ubusanzwe niwe ukunze kwiyita Rutura
Uyu musore witwa Nimu ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akaba akurikirana ibijyanye n’ubuhinzi.
REBA HANO UBURYO UYU MUSORE YATUGANIRIJE
TANGA IGITECYEREZO