RFL
Kigali

"Rutura ashobora kuba ari umushinwa" Umunyarwenya wiga muri UR i Butare yibasiye Nkusi Arthur-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/06/2018 16:40
7


Nimu ni umwe mu banyarwenya bataramamara cyane hano mu Rwanda icyakora yagiye akora urwenya rwagiye rumenyekana ku mbuga nkoranyambaga , gusa mu minsi ishize ubwo twaganiraga uyu munyarwenda yadusogongeje ku rwenya gusa yumvikana ameze nkuwibasira Nkusi Arthur umwe mu banyarwenya bakomeye hano mu Rwanda.



Uyu munyarwenya uhamya ko ariwe wahimbye urwenya bakunze gutera bavuga aho koroha kwa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda bituruka kukuba iterwa inkunga na Azam kandi uru rukaba uruganda rukora ifarine bityo shampiyona yacu agasobanura ko izira kuba ifashwa n’uruganda rukora ibikora amandazi.

Ubwo yakomezaga kugenda atuganiriza ku rwenya rwe yageze aho avuga ati ubanza Rutura ari umushinwa, aha uyu musore yagize ati”Ubundi umuntu witwa Rutura narinzi ko ari umushinwa kuko bamamazaga ngo twabazaniye televiziyo za rutura,…. Najya kurebangasanga ni ibishinwa, Rutura ashobora kuba ari umushinwa.”

Image result for Nkusi ArthurNkusi Arthur ubusanzwe niwe ukunze kwiyita Rutura

Uyu musore witwa Nimu ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akaba akurikirana ibijyanye n’ubuhinzi.

REBA HANO UBURYO UYU MUSORE YATUGANIRIJE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sam5 years ago
    Uyu musore arashoboye kbs bamwitege. Iriya comedy ya Championa y u Rwanda iri mu mandazi yaranyemeje. Congz Roger
  • Dieudonne5 years ago
    Hhhh uyu musore kabisa aranyemeje! Najyaga mbona kariya ka video kavuga ngo champion iri mumandazi ark sinarinziko uyu musore ari we wagakoze! Nakomerezeho arabizi
  • ngabo peter5 years ago
    eeee! aba comedien nkaba si narinziko bakibaho ibikorwa bye biri brand new. abo bashimwa bararye bari menge 2 reka nshimire inyarwanda ukuntu yegera abaturage biyo kure ni focusing kgl gusa nizere uko kwegera abaturage bizazamura abantu bari kure bafite talen. uwo NIMUwe ndumva adasanzwe mu gusesta 2
  • 5 years ago
    cyakora nibyo
  • TURATSINZE Jean Bosco5 years ago
    Eeee ndemeye kbsa uyu musore ararenze kbsa ahubwo ba promoters bamwegere kuko mbonye abizi nkurikije komposition ye nuburyo aye exoressi ga.courage NIMU
  • jmv NSENGIYUMVA5 years ago
    ESE koko buriya rutura si inshinwa koko cg numushinwa ko baba bavuga ngo za rutura any way conga kuri uyu muhungu nimu
  • Andrew Pro5 years ago
    Niba shampiyona yo mu Rwanda Iterwa inkunga na azamu itunganya ifarini bivuzeko shampiyona yo mu Rwanda iba Iri mu mandazi





Inyarwanda BACKGROUND