Umuhanzi Kitoko Bibarwa umwe mu bahanzi nyarwanda bari kwamamaza Perezida Paul Kagame aho ajya kwiyamamariza hose, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Thank you Kagame’ aho avuga ibigwi Perezida Kagame.
Muri iyi ndirimbo, Kitoko avuga ko Perezida Kagame ari impano Imana yahaye abanyarwanda ndetse ayo mahirwe ngo si abantu bose bayabona. Akomeza avuga ko Perezida Kagame yakuye u Rwanda mu icuraburindi, ubu rukaba rwarabaye ubukombe. Kitoko avuga ko Paul Kagame ashoboye bityo akaba akwiye gukomeza kuyobora u Rwanda. Kitoko yumvikana aririmba iyi ndirimbo muri aya magambo:
Uri impano Imana yaduhaye amahirwe nk’aya si aya bose, humura abanyarwanda turabizi, Paul Kagame turi kumwe nawe,..Thank you Kagame, warakoze, urashoboye, tuyobore. Abanyarwanda ni twebwe tukuzi, abandi bose bakumenye bucyeye, wakuye u Rwanda mu icuraburindi none ubu rwabaye ubukombe, imvugo yawe ni yo ngiro,kirogoya ni umuziro.
Perezida Paul Kagame afatwa nk'impano Imana yahaye u Rwanda
Kitoko hamwe na Knowless na King James mu kwamamaza Paul Kagame
Kitoko Bibarwa arashimira Perezida Kagame wakuye u Rwanda mu icuraburindi
UMVA HANO 'THANK YOU KAGAME' INDIRIMBO NSHYA YA KITOKO
REBA HANO ABANYARWANDA BAFASHA KITOKO KURIRIMBA IYI NDIRIMBO MU KWAMAMAZA PEREZIDA KAGAME
TANGA IGITECYEREZO