RFL
Kigali

‘Paccy asubire mu itorero’ umuriro watse hagati ya Ama G na Oda Paccy wamwise kadahumeka-IMPAMVU

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/10/2017 12:10
14


Ku cyumweru tariki 8 Ukwakira 2017 mu kiganiro Sunday Night gica kuri radiyo Isango Star ni bwo hari hatumiwe umuhanzikazi Oda Paccy. Muri iki kiganiro Oda Paccy yatukiyemo Ama G The Black amwita ‘Kadahumeka’ bibabaza cyane Ama G utihanganye ahita agira ubutumwa agenera uyu muraperikazi.



Byatangiye ubwo Paccy yari mu kiganiro abazwa icyo avuga ku bahanzi bagenzi be n'abandi bantu bagaragaye bambaye amakoma bigana ifoto yari aherutse gushyira hanze. Oda Paccy yashimiye aba bose bamubaye hafi bakamushyigikira. Abajijwe kuri Ama G The Black wagaragaye mu mashusho afite amabuye abuza abantu guca amakoma Oda Paccy yatangaje ko uyu muraperi ari ‘Kadahumeka’ irinze amakoma mu rutoki.

AMAG THE BLACKAma G The Black asanga Oda Paccy agomba gusubizwa mu itorero

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 Ukwakira 2017 mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Ama G The Black yabajijwe uko yakiriye aya magambo ya Oda Paccy maze uyu muraperi ahita atangaza ko we asanga Oda Paccy yagasubijwe mu itorero ry’igihugu cyane ko iryo bakoranye asanga ibyo bigiyemo byarabaye insigaracyicaro kuri Oda Paccy.

oda paccyIyi foto ni yo yatangije urugamba rwo kwambara amakoma

Ama G The Black yagize ati:”Njye icyambabaje ni uko Oda Paccy yitabiriye itorero, none se ubu nk’intore nari kubona bangiza amakoma nkaryumaho? Intore ni nkore neza bandebereho. Naho ibyo kunyita kadahumeka ntacyo ndi kadahumeka irinda ibidukikije uwo rero untuka njye sinamusubiza ariko icyo nifuza ni uko yasubira mu itorero akongera guhabwa amasomo agahindura n’imyambarire ye.”

Oda Paccy

Bimwe mu byo Ama G The Black anenga Oda Paccy ni imyambarire iri kumuranga muri iyi minsi

Iyi ntambara y’amagambo ije mu gihe aba bahanzi bari basanzwe ari inshuti, gusa amakoma ateranyije aba mu gihe indirimbo Oda Paccy yamamazaga yifashishije amakoma ubu yamaze kujya hanze ikaba ari indirimbo uyu muhanzikazi afatanyije na Urban Boys bakaba barayise ‘Order’.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA ODA PACCY NA URBAN BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cloude6 years ago
    Amag ubwo arashaka kuvugwa ubundi byamurebaga?
  • Armstrong6 years ago
    Oda paccy mbona ahubuka mumivugire ye ,kuko ntiyarakwiye kwita umuntu kadahumeka yisubireho kabisa kuko wenda nuko amag ari umunyamahoro ari uwo yabyita akamumerera nabi cyane
  • Joshua6 years ago
    Ariko koko mbonye ko umuntu w'igitsinagore ashobora kubyara ariko siko buri wese yaba umubyeyi!!! Nk'ubu ibi Passy akora yarabyaye aragirango noneho wa mukobwa we yabyaye azakora ibingana iki? Icyakora Rick Rick nawe ntakunda umwana we. Nahita mumwambura kuko uburere azakura kuri Passy buzafatishwa yombi pe!!!
  • 6 years ago
    Paccy,komerezaho,ngagushyijyicyiye,meeen
  • ERIC6 years ago
    ARIKOSE MUBON UMWANA WE AZAMERA ATE?NIKIBAZO
  • alfa 6 years ago
    Harya ubundi kwambara amakoma si igitutsi? Ibaze nawe
  • Keza6 years ago
    AmaG urintore rwose Sinarinzi ko ufite ikinyabupfura Bigeze ago. Courage urekane nabambara uko biboneye bangiza imyaka
  • ngabo6 years ago
    Ariko c buriya Paccy ntasigaye nawe akoresha Mugo?
  • 6 years ago
    Ark Muratsetsa Pe Pacc Suwambe re Ubikoze Kandi Sinuwanyuma
  • mukeshimana blandine6 years ago
    Ariko ubundi ubwo ntiyasaze. Murebe neza ntabwo arimuzima. Ntamuntu muzima yakwambara amakoma noneho akemera ko bamufotora.
  • bombo6 years ago
    nibyambere ntarabikira arikongera amakosa kwer uriya mukobwa banza akoresha ibiyobyabwenge .ntamuntu muzima wakora ibi. banamugira inama agatukana
  • Felix6 years ago
    Hahahaha paccy ntubaho kbs ibaze ibintu wakoze ninde uzagucira akarurutega? Isubireho amag courage kweli ndakwemera
  • 6 years ago
    Oda ndakwikundira nibakuveho rwose
  • roro6 years ago
    uyu mugore ni mubi pe abagabo burya abagabo bakunda kureba abakobwa cg abagore bambaye sex ukuntu ariko uyu we kabisa ngirango nabamubwira ko bimubereye baramubeshya kuko nta hantu na hamwe watora mu maso he hateye ubwoba pe niyo aririmba ugirango na V sukumusebya pe kuko abastars kwambara gutyo nutuntu twabo ariko hari abo bibera ariko we ameze nka Lady Gaga nawe ntibijya bimubera pe wagirango baravukana





Inyarwanda BACKGROUND