Ku cyumweru tariki 8 Ukwakira 2017 mu kiganiro Sunday Night gica kuri radiyo Isango Star ni bwo hari hatumiwe umuhanzikazi Oda Paccy. Muri iki kiganiro Oda Paccy yatukiyemo Ama G The Black amwita ‘Kadahumeka’ bibabaza cyane Ama G utihanganye ahita agira ubutumwa agenera uyu muraperikazi.
Byatangiye ubwo Paccy yari mu kiganiro abazwa icyo avuga ku bahanzi bagenzi be n'abandi bantu bagaragaye bambaye amakoma bigana ifoto yari aherutse gushyira hanze. Oda Paccy yashimiye aba bose bamubaye hafi bakamushyigikira. Abajijwe kuri Ama G The Black wagaragaye mu mashusho afite amabuye abuza abantu guca amakoma Oda Paccy yatangaje ko uyu muraperi ari ‘Kadahumeka’ irinze amakoma mu rutoki.
Ama G The Black asanga Oda Paccy agomba gusubizwa mu itorero
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 Ukwakira 2017 mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Ama G The Black yabajijwe uko yakiriye aya magambo ya Oda Paccy maze uyu muraperi ahita atangaza ko we asanga Oda Paccy yagasubijwe mu itorero ry’igihugu cyane ko iryo bakoranye asanga ibyo bigiyemo byarabaye insigaracyicaro kuri Oda Paccy.
Iyi foto ni yo yatangije urugamba rwo kwambara amakoma
Ama G The Black yagize ati:”Njye icyambabaje ni uko Oda Paccy yitabiriye itorero, none se ubu nk’intore nari kubona bangiza amakoma nkaryumaho? Intore ni nkore neza bandebereho. Naho ibyo kunyita kadahumeka ntacyo ndi kadahumeka irinda ibidukikije uwo rero untuka njye sinamusubiza ariko icyo nifuza ni uko yasubira mu itorero akongera guhabwa amasomo agahindura n’imyambarire ye.”
Bimwe mu byo Ama G The Black anenga Oda Paccy ni imyambarire iri kumuranga muri iyi minsi
Iyi ntambara y’amagambo ije mu gihe aba bahanzi bari basanzwe ari inshuti, gusa amakoma ateranyije aba mu gihe indirimbo Oda Paccy yamamazaga yifashishije amakoma ubu yamaze kujya hanze ikaba ari indirimbo uyu muhanzikazi afatanyije na Urban Boys bakaba barayise ‘Order’.
TANGA IGITECYEREZO