RFL
Kigali

'Nzagukunda mpaka Satani yakiriye agakiza' Umutoma uri mu ndirimbo nshya ya Danny Nanone na Knowless-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:27/11/2018 18:42
4


Umuraperi Danny Nanone wari umaze igihe atumvikana cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda yagarutse mu ndirimbo ye nshya ari kumwe n’umuhanzikazi Knowless bakoranye inshuro zirenze imwe.



Ni mu ndirimbo Dany Nanone yise ‘Addicted’ afatanyije na Butera Knowless bakoranye izindi ndirimbo nka ‘Inshuti’ yakunzwe cyane, ari nayo yatumye Dany Nanone yongera gukorana na Knowless nk’uko yabwiye umunyamakuru wa INYARWANDA. Ibi ngo babisabwe kenshi n’abafana babo bahoraga bifuza kongera kumva aba bahanzi bombi bahurira mu ndirimbo. Yagize ati “Indirimbo ya mbere twakoranye yatanze umusaruro mwiza, abafana bakomeje kudusaba ko twakorana indi ndirimbo, kuko ari bo dukorera kandi ntacyo batuburana niyo mpamvu twahisemo gukorana Addicted.”

Ubwo twamubazaga niba hari igishya kiri muri iyi ndirimbo ye nshya cyaba cyaraturutse ku ishuri ry’umuziki, yavuze ko nta byinshi birimo ariko hataburamo umwihariko aho yavuze ko ubu itandukaniro rinini rihari ari uko mbere yapfaga gukora umuziki uko abyumva n’uko abonye ariko ubu n’ubwo atahita ashyira mu ngiro ibyo yize byose ariko byibuze muri urwo rugendo, azi uko bikorwa kandi neza.

Indirimbo ya Dany Nanone na Knowless yitwa Addicted

Muri iyi ndirimbo rero, Dany Nanone utajya wiburira na gato mu magambo asize umunyu cyane, mu mitoma myinshi yumvikana agira ati “Ndaba Jacque uraba Roza aha haraba Titanic, nubishaka umbwire nzane na Vuvuzela mpatwike…N'ubwo batunaniza, nzagukunda mpaka Satani yakiriye agakiza,..ntago nzajya ndeba abandi amaso yanjye ntayanduza…”

Iyi nteruro ngo ‘Nzagukunda mpaka Satani yakiriye agakiza’ yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga aho abenshi bibaza niba icyo kintu gishoboka. Ni umutoma wazanywe na Dany Nanone, ndetse yishimiye ko abantu bawukunze. Amashusho y'iyi ndirimbo azajya hanze vuba.

Ubwo twamubazaga niba iyi nkuru iri muri iyi ndirimbo yaba ari inkuru mpamo yavuze ko nta wihariye yaba azi byabayeho ariko anahamya ko buri ndirimbo iba ari inkuru mpamo, kuko nyuma ajya kumva umuntu amubwiye ko yayumvise neza agasanga ari we yaririmbye nyamara ubwo yayandikaga atari afite uwo ireba byihariye.

Kanda hano wumve 'Addicted' ya Dany Nanone ari kumwe na Knowless







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Ko numva Dani arimo kuririmba nka kalfan???ndumva yahinduye style!!!
  • Kevin 5 years ago
    Sasa mu Rwanda rwa gihanga dutangiye gusingiza satani nyabuneka Rena tureke gutwara culture ya white man kuko twe tugomba kugira umuco wacu twihariye pee A-ha ngaha rero Danny utangiye gutadukira may god put u in his arm so that yshobora kuba saved by our almight God
  • Ayingoma shema Claude5 years ago
    Nukuripe murashoboye tubarinyuma
  • GATSINZI EMEL3 years ago
    DANNY NANONE TURAKWISHIMIYE KUGARUKA MURIMUZIKA NIMUHAGURUKE DUHANAGURE INTEBE YUMWAMI WA HIP HIP YICARE MUSORE WANGE WABA UKIRI INGARAGU UBAYE UNYUMVA WANSUBIZA





Inyarwanda BACKGROUND