RFL
Kigali

‘Ntabwo dukora muzika yo mu ntara turi abahanzi b’igihugu cyose’ The Same basohoye amashusho y’indirimbo ‘Yumvirize’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/07/2018 9:31
1


Itsinda rya The Same rigizwe n'abasore babiri Jay Luv na Jay Farry bose bakomoka mu karere ka Rubavu, muri iyi minsi ngo bafite umuhate mwinshi wo kongera kugarukana imbaraga mu ruhando rwa muzika. Aba basore bavuga ko batakiri ku rwego rw’akarere ka Rubavu gusa, bahamije ko ari abahanzi bo ku rwego rw’igihugu.



Ibi babitangarije Inyarwanda mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bahuraga bitabiriye igitaramo cy'irushanwa rya PGGSS8 giherutse kubera i Rubavu. Aba basore ubwo babazwaga niba kuba ari abahanzi bo mu ntara atari kimwe mu bibabangamira mu rugendo rwabo rwa muzika babyamaganiye kure bahamya ko bo ari abahanzi bo ku rwego rw’igihugu atari abahanzi bo mu ntara imwe, aha bakavuga ko kuba hari ibyo batarageraho ntaho bihuriye no kuba bakorera muzika mu ntara ahubwo ari isaha itaragera.

The SameAbagize itsinda rya The Same

Aba bahanzi nyuma y’iminsi mike bagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com bahise bashyira hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise Yumvirize. Aya mashusho yafashwe anatunganywa na Spark G umusore umaze kumenyerwa mu batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi mu gihe amajwi yayo yo yafashwe akanatunganywa na Junior Multisystem.

REBA HANO IYI NDIRIMBO ‘YUMVIRIZE’ Y’ITSINDA RYA THE SAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Barashoboye Abo basore.





Inyarwanda BACKGROUND