Mu minsi ishize ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’abakundanye, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye ikiganiro na Jody amubaza umuhungu mwiza kuri we maze mu gusubiza iki kibazo Jody ni bwo yatangaje ko ku bwe umuhungu mwiza ari ufite amafaranga ndetse ko uyu ari we wakinjiye mu rukundo.
Umuhanzikazi Jody umaze iminsi micye ashyize hanze zimwe mu ndirimbo z’urukurikirane zakunzwe zirimo Madina, I love you too yakoranye na Danny Nanone, Body yakoranye na Rabadaba, ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yabajijwe inama yaha abahungu bifuza kwinjira mu rukundo nyamara badafite ubushobozi yavuze ko nta muhungu uba mwiza utarabasha kwiyubaka, asubiza iki kibazo muri aya magambo:
Hari uburyo abantu bakwiriye kubaho njyewe mu bumenyi bwanjye nta muhungu uba mwiza cyane atarabasha kwiyubaka kugira ngo wubake abandi, urabanza ukiyubaka ukiga ugakora n’inshuti ntabwo umukobwa wese ubonye uhita ujya gutereta, ni ha handi usanga abantu bakundanye iminsi ibiri bagatandukana.
Jody Phibi asanga umuhungu mwiza ari ufite amafaranga
Jody Phibi nyuma yo kuganira n’umunyamakuru yasabye abahungu ko batamufata nabi kuko we ariko abibona bijyanye n'aho iminsi igeze, ibi rero akaba ari n’inama yaha buri wese mu bahungu babasha kuganira yisanzuraho ndetse n'undi wese wamusaba inama mbere yo kujya mu rukundo, aho yamusaba kubanza gukora cyane akagira ubushobozi akabona kwinjira mu rukundo.
Uyu muhanzikazi ku kijyanye no kujya mu rukundo kwe asanga atari cyo kihutirwa gusa na none avuga ko nibimubaho hari ibyo azagenderaho gusa kuri ubungo ahugiye cyane kuri muzika ye nyuma yuko ashoje amashuri ye ubu ngo agiye kongera imbaraga mu muziki.
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO JODY PHIBI YATANZE AVUGA KO UMUHUNGU MWIZA KU BWE ARI UFITE AMAFARANGA
TANGA IGITECYEREZO