RFL
Kigali

"Nta muhungu uba mwiza atarabasha kwiyubaka..." Jody Phibi yavuze umuhungu mwiza kuri we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/02/2017 11:08
14


Mu minsi ishize ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’abakundanye, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye ikiganiro na Jody amubaza umuhungu mwiza kuri we maze mu gusubiza iki kibazo Jody ni bwo yatangaje ko ku bwe umuhungu mwiza ari ufite amafaranga ndetse ko uyu ari we wakinjiye mu rukundo.



Umuhanzikazi Jody umaze iminsi micye ashyize hanze zimwe mu ndirimbo z’urukurikirane zakunzwe zirimo Madina, I love you too yakoranye na Danny Nanone, Body yakoranye na Rabadaba, ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yabajijwe inama yaha abahungu bifuza kwinjira mu rukundo nyamara badafite ubushobozi yavuze ko nta muhungu uba mwiza utarabasha kwiyubaka, asubiza iki kibazo muri aya magambo:

Hari uburyo abantu bakwiriye kubaho njyewe mu bumenyi bwanjye nta muhungu uba mwiza cyane atarabasha kwiyubaka kugira ngo wubake abandi, urabanza ukiyubaka ukiga ugakora n’inshuti ntabwo umukobwa wese ubonye uhita ujya gutereta, ni ha handi usanga abantu bakundanye iminsi ibiri bagatandukana.

jody

Jody Phibi asanga umuhungu mwiza ari ufite amafaranga

Jody Phibi nyuma yo kuganira n’umunyamakuru yasabye abahungu ko batamufata nabi kuko we ariko abibona bijyanye n'aho iminsi igeze, ibi rero akaba ari n’inama yaha buri wese mu bahungu babasha kuganira yisanzuraho ndetse n'undi wese wamusaba inama mbere yo kujya mu rukundo, aho yamusaba kubanza gukora cyane akagira ubushobozi akabona kwinjira mu rukundo.

Uyu muhanzikazi ku kijyanye no kujya mu rukundo kwe asanga atari cyo kihutirwa gusa na none avuga ko nibimubaho hari ibyo azagenderaho gusa kuri ubungo ahugiye cyane kuri muzika ye nyuma yuko ashoje amashuri ye ubu ngo agiye kongera imbaraga mu muziki.

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO JODY PHIBI YATANZE AVUGA KO UMUHUNGU MWIZA KU BWE ARI UFITE AMAFARANGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umunyarwanda nyawe7 years ago
    Hahahaaaaa urarwaya mu mutwe nuko wowe ariwo mwunga wawe! Utekerez ko abari burwanda ari abakirnyi nkawe wow ubeshejweho nogusaba abagabo amafaranga nu mwunga wawe ntawu takuzi usibyeko byagucanze naba fite cash zabo ntawa kwiteza nuko nguko usa niyo sura ufite!!!! Kwiyemera gusa hubwo c ninde musore waba afite cash ze aka kwiteza woe!!!!! Ese ko mbona wirirwa inyuma ya ba type kd ntakantu bafite buriya se ko uhora inyuma ya Skizzy uriya wo muri KGB afite akahe kant!?! Usibye ko na macye afite atayaguha kuko ntabuze abana beza yayaha uba wabuze icyo uvuga ukavuga ubugoryi plz njya muri chambre yawe ufate indorerwamo maze wirebe uko usa maze Utekerez nibyo wavuze urebe ko haraho bihuriye ibyo byakavuzwe wenda na miss Aurore cg Doriane arko ndahamya ko Aurore ataricyigoryi cyavuga amangambure nkaya kd we bi mukwiye kuko afite icyo yakwiratana cyakora ba Skizzy wirirwa inyuma bakugire inama uko bashaka promo kuko bo barabiZ usibye ko nawe ntayo yakugira kuko yamaz kubona ubugoryi bawe.
  • emma7 years ago
    ariko iyo umukobwa avuga ngo nta muhungu uba mwiza adafite amafaranga wakwibaza bo baba bafite iki?urugero nkuyu ubivuga ntakintu agira ariko ngo arashaka umuhungu ufite amafaranga .ahubwo afite ikibazo ntago bababyaye ngo tubarere
  • mutesi7 years ago
    Arko nawe utukana umuntu afite uburengazira bwokuvuga uko abyumva maze iyo bavuze ibigiramye imihoro irarakara niba ntzo watuje ukareka kuvuga amagambure ariwe urumva ibigambo byose uhuraguye ubyo avuze nibyo ubundi waba wabuze nijana ryogutega ukabona irigura mitiyu uhamagara mujye mukunda ukuri guca myziko rata urimwiza wwe c ubivuze USA ute ma hhhhhhhh
  • didi7 years ago
    Ariko njye ndabona mwamwumvise nabi!!! to invest in yourself ntago bijyana ku mafranga gusa. birimo kwiyigisha, kubaka inshuti, gukura mu mutwe, etc. kandi nawe yabisobanuye neza rwose!!! mubyo yavuze hari aho mwumvise amafranga???? njye ndabona mwanditse ibyo atavuze. uziko nayo mafranga hari ushobora kuyagira ariko ugasenga nta muntu umurimo ntiyubakitse mbese.
  • 7 years ago
    Ariko muramutukira ko yavuze ukuri kwe.Ariko se ubundi mwari mwabona umugabo mubi ufite cash?
  • Think like a Billionnaire7 years ago
    Nta bwonko ufite wowe!Carriere yawe iri hafi.
  • Umusore mwiza kuruta uko ubitekereza7 years ago
    Hahaaaaa!!umuhungu mwiza se wowe uramuzi?cg haribyo umenyereye?wowe se ko mbonna uri mubi cyane kdi nta n'amafranga ugira!ntunasa nayo!sawa mukobwa utekereza neza.Nzaba mbarirwa nd'umwana w'umunyarwanda!
  • dsp7 years ago
    She is right niko bimeze ubu, nta mpamvu yo kumutuka niko kuri niyo realite, nta rukundo rukibaho udafite ukantu rwose inkumi ntizikwiteza
  • Dilex7 years ago
    Ark Uyu ngo ni Jodi Fibi??Mbabazwa nukuntu abo biyita abahanzi ngo bavugira rubanda!!ni gute yakwira avuga urukundo mundirimbo kd mumutima we atazi ngo urukundo ni iki? iyi niyo mpamvu indirimbo biyabdikiye zidakundwa nabantu text ziba ziri poor ziri based kumitima ikunda inkundo ziri conditioned by something else! urukundo ni feelings ziza umuntu ahanini atasobanura kuko niba urukundo ubasha kurucira inzira,siruzaba ari urukundo!abo bivuga imyato yo gukunda abiyuvatse se,sibabagore bagukunda wariyubatse kko wasenyuka ubushuti nurukundo rwari rushamikiyeho rugasenyuka?Anyway Jody ntago utize kugira umutina mwiza wagira indi mpamvu yatuma abantu bagukunda kko nturi na mwiza,slow down.
  • 7 years ago
    Sinarinziko umukobwa nkuyu urangije kaminuza yatekereza gutrya ubuse ko atunzwe no gushishura umunsi bamwishyuje azabigenza ate ngo umubungu2 wiyubatse ko bamurira ubusa se disi reka byandike munyuguti nini niba usoma uzabisome"UKANDAGIRA AGAHuNGU NTAHONYORA" uzasaza utageze no muri gumaguma ahibwo wirirwa ugaramye kampala
  • Chris TI7 years ago
    Abakobwa binjiji babaho suyu nguyuwe ankuyeho neza neza ndaq harya weho ninde wa kwigishije kurukundo rubamumufuka niba arukutekereza warataye kera cyane kbs kandi niba ugiriyo ngeso yokurindira akavamumufuka wumusore ubonye wese ugire wisubireho ntago bajya kubabyara babadushinze ngotubarere Attention.
  • Toto tigana 7 years ago
    Uyumukobwa mumwihorere uwisi itarakaranga iba ikimushakira ibirungo mwamenyereye kurisha innyo nkuruyuki ubwose ninde wakwiteza rwose nanjye. Njye ntayo ngira ariko uryanabi ukivuza menshi .
  • Hawa7 years ago
    @ Umunyarwanda Nyawe @ Emma: ukuri kuraryana bahu! Mujye gushaka cash mureke kutubunzaho ibigambo n'uturizo.
  • louis7 years ago
    joddy ndamushyigikiye nanjye tuvyumva kimwe





Inyarwanda BACKGROUND