RFL
Kigali

‘Ni ubwa mbere twashyira hanze indirimbo nkabona ubutumwa nkubwo ndi kwakira...’ Nemeye Platini

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2018 10:59
4


Mu minsi ishize nibwo itsinda rya Dream Boys ryashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ‘wagiye kare’nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo Nemeye Platini uririmba muri Dream Boys yabwiye Inyarwanda.com ko ari ubwa mbere bashyira hanze indirimbo akakira ubutumwa nkubwo yakiriye mu minsi mike ishize bashyize hanze iyi ndirimbo.



Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com Nemeye Platini yagize ati” Ingano y’ubutumwa ndi kwakira naherukaga kubwakira mu ijoro twatwayemo igihembo cya Primus Guma Guma nibwo abantu banyuranye bagiye baduha ubutumwa badushimira akazi gakomeye twakoze, nubu rero niko bimeze abantu banyuranye bari kutwoherereza ubutumwa badushimira kuba twarakoze akazi gakomeye ku ndirimbo tumaze iminsi dushyize hanze.”

Dream boysNemeye Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys ngo bari kwakira ubutumwa bwinshi muri iyi minsi bubashimira indirimbo nziza bakoze

Platini yabajijwe impamvu atekereza ko abantu banyuranye bari kubaha ubutumwa abwira Inyarwanda.com ko ikinini gishoboka ari uko indirimbo yabo nshya ‘wagiye kare’ ari indirimbo yakoze ku mitima ya benshi bitewe n’ubutumwa burimo bityo ku bwe asanga ababoherereza ubutumwa ari ababa bakozwe ku mutima n’amagambo ari muri iyi ndirimbo.

Dream boysBumwe mu butumwa Dream Boys iri kohererezwa

Iyi ndirimbo nshya ya Dream Boys ‘wagiye kare’ ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo akaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Clement muri KINA MUSIC mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

REBA HANO INDIRIMBO 'WAGIYE KARE' YA DREAM BOYS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gafaranga6 years ago
    Ariko sinzi niba Platini azasoma ubu butumwa nkunda Dream Boys baririmba indirimbo zifite ubutumwa inama nabagiraga kugukoresha impano zose bafite Platini azi kubyina cyane bagerageza kujya bahimba nindirimbo zibyinitse zirimo ingoma hanyuma Platini akabyinamo cyane impano zose bafite zigakora
  • Keza6 years ago
    iyi ndirimbo ni ninziza pe. Courage guys
  • djumu6 years ago
    nukuri.ndababaye.mbajwe.niterambere.ryumuziki.wacu.nimba.inganzo.zibashiranye.bakaba.batangiye.kunjya.baririmba.amagambo.yabandi.birabaje.munyumvire.amagambo.ari.mugiswayire.yindirimbo.yumutanzania.bita.aslay.noneho.mwumve.naya.babahungu.ndumiwe.nibarekere.batweretse.ibyobazi.bazi.gusemura
  • djuma6 years ago
    iyondirimbo.yitwa.angekuona.by.aslay.





Inyarwanda BACKGROUND