Mu minsi ishize nibwo itsinda rya Dream Boys ryashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ‘wagiye kare’nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo Nemeye Platini uririmba muri Dream Boys yabwiye Inyarwanda.com ko ari ubwa mbere bashyira hanze indirimbo akakira ubutumwa nkubwo yakiriye mu minsi mike ishize bashyize hanze iyi ndirimbo.
Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com Nemeye Platini yagize ati” Ingano y’ubutumwa ndi kwakira naherukaga kubwakira mu ijoro twatwayemo igihembo cya Primus Guma Guma nibwo abantu banyuranye bagiye baduha ubutumwa badushimira akazi gakomeye twakoze, nubu rero niko bimeze abantu banyuranye bari kutwoherereza ubutumwa badushimira kuba twarakoze akazi gakomeye ku ndirimbo tumaze iminsi dushyize hanze.”
Nemeye Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys ngo bari kwakira ubutumwa bwinshi muri iyi minsi bubashimira indirimbo nziza bakoze
Platini yabajijwe impamvu atekereza ko abantu banyuranye bari kubaha ubutumwa abwira Inyarwanda.com ko ikinini gishoboka ari uko indirimbo yabo nshya ‘wagiye kare’ ari indirimbo yakoze ku mitima ya benshi bitewe n’ubutumwa burimo bityo ku bwe asanga ababoherereza ubutumwa ari ababa bakozwe ku mutima n’amagambo ari muri iyi ndirimbo.
Bumwe mu butumwa Dream Boys iri kohererezwa
Iyi ndirimbo nshya ya Dream Boys ‘wagiye kare’ ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo akaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Clement muri KINA MUSIC mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.
TANGA IGITECYEREZO