RFL
Kigali

''Ndamushimira ko abigizemo uruhare Or yaje'' Knowless wizihiza imyaka ibiri amaze abana na Clement yavuze ku buzima babanyemo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/08/2018 17:40
3


Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kanama 2018 nibwo Butera Knowless na Ishimwe Clement bizihizaga isabukuru y'imyaka ibiri bamaze barushinze. kuri ubu uyu muryango w'abanyamuziki umaze kunguka umwana umwe akaba imfura yabo. Inyarwanda.com twegereye Butera Knowless wizihizaga iyi myaka ibiri ishize abana na Clement maze atuganiriza ubuzima bwe.



Muri iki kiganiro uyu muhanzikazi yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiera kuba Imana ikimurinze muri iki gihe cy'imyaka ibiri, aha akaba yabwiye umunyamakuru ko ntakintu cyamugoye kubana na Clement cyane ko uyu bari bamaze igihe ari inshuti bityo kuba barabanye we agasanga ntacyari kumugora. Yatangaje ko kuva yashaka ikintu cyamushimishije kurusha ibindi ari uko yibarutse impfura ye ndetse uyu akaba arinawe byishimo yari atarabona mu buzima.

Uyu muhanzikazi watangaje ko afite ibikorwa binyuranye ari gutegurira abakunzi be yatangaje ko mu myaka ibiri bamaranye Clement yamwigishije kwikuramo ubunebwe agakora cyane ko Clement ari umukozi cyane. Butera Knowless yatangaje ko we ikintu azi yigishije Clement ari ukoroshya ibintu cyane ko uyu nkuko abivuga Ishimwe Clement ubusanzwe ari umuntu ugendera ku murongo ku buryo bimusaba koroshya ibintu.

Tour du Rwanda

Butera Knowless

Butera Knowless yatangaje ko ashimira bikomeye abafana be bamubaye hafi mu bihe binyuranye yanyuzemo, aha akaba yatangaje ko afitiye ibikorwa byinshi abakunzi be bikomeye kandi abakunda cyane. aha uyu muhanzikazi yabajiwe ijambo yabwira Clement umutware we muri iyi minsi bizihiza imyaka ibiri bakundana. asubiza iki kibazo yagize ati: "Clement ikintu nakubwira, ikintu namubwira ni uko ari umuntu mwiza ni umuntu utangaje wakwigiraho byinshi, ikindi ndamushimira ko usibye kuba umufasha wanjye yabaye n'inshuti yanjye cyane."

Asoza Butera Knowless yatangaje ko ashimira Ishimwe Clement kuba yaragize uruhare mu kuba baribarutse impfura yabo Or, akomeza agira ati "ndamushima kandi nyine nawe nashyire imbaraga mubyo akora. Imana imuhire muri byose kandi nyine ayigume iruhande."

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Awwww!! Turagukunda cyane Mama Or, blessings
  • firari5 years ago
    ibyo c karabiratira nde..
  • michou5 years ago
    firari wagabanyije ishyari,ubisomeye iki x,rata Knowles keep it up





Inyarwanda BACKGROUND