RFL
Kigali

"Mu bintu bibi ikitaramvugwaho ni ukwica umuntu" :Butera Knowless yagize ubutumwa agenera abamuvuga nabi -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/08/2018 16:01
7


Muri iyi myaka ya vuba ntawahakana ko Knowless ari umwe mu bahanzi umaze igihe amanitse ibendera ry'abahanzikazi b'abanyarwanda. Knowless mu rugendo rwe rwa muzika yahuye n'inzitizi zinyuranye zirimo amagambo y'urucantege uyu muhanzikazi yakunze kuvugwaho. Mu kiganiro twagiranye, Knowless hari ubutumwa yageneye abamuvuga nabi.



Aganira na Inyarwanda.com twatangiye tubaza uyu muhanzikazi niba ajya yicara agatekereza ko umunsi umwe byibuza azareka umuziki n'icyo yumva azaba agiye gukora aramutse aretse umuziki. Aha Butera Knowless yatangaje ko mu adashobora kureka umuziki mu gihe Imana ikimutije ubuzima n'imbaraga zo kuwukora cyane ko n'ubundi bushabitsi yakora bwose bwatizwa imbaraga n'umuziki we.

Hanyuma rero nibwo umunyamakuru yamubajije icyo ajya atekereza iyo yumvise abantu banyuranye bamuvugaho inkuru mbi. Uyu muhanzikazi yatangaje ko nta nkuru mbi itaramuvugwaho uretse kuba yishe umuntu rero ngo nyuma inkuru mbi zose zagiye zimuvugwaho ku buryo kuri ubu byagorana ko hari inkuru n'imwe yamuca intege.

Related image

Butera Knowless avuga ko adacibwa intege n'abamuvuga nabi

Ahakana ko nta nkuru mbi n'imwe yamuca intege uyu muhanzikazi yatangaje ko ahubwo izi nkuru zimutera imbaraga ku buryo akora cyane kugira ngo yemeze n'abatamuvuga neza cyane ko aniyemerera ko kubwe nta muntu n'umwe ukundwa na bose, bityo akaba asanga abatamukunda yagerageza gukora cyane kugira ngo abashe no kwigarurira imitima yabo.

Butera Knowless yabajijwe icyo yasaba abakunze kuvuga amagambo mabi, arangije mu mvugo ye yatangaje ko ku bwe nta kinini yabasaba cyane ko ari uburenganzira bwabo gusa anabibutsa ko atari byiza cyane ko buri wese akeneye kuva kuri iyi si ntacyo umitima we umushinja.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rubyogo5 years ago
    Kandi narumvise yuko ngo Knowless ari we waroze umuhanzi witwa Mwitenawe Augustin! Nabyo rero byamuvuzweho.
  • Manzu5 years ago
    Hahahaha uwigize agatebo ayora ivu. Ntacyo ABANYARWANDA bakuvuze batagifitiye gihamya 1 wabanye na SAFI mubiryo imyaka 3 2 WARITUKUJE 3 GITI 4 NTAJWI namba wibitseho wazamuwe na giti 5 wakoze ubukwe na Clement nawe musa naho mwabanaga ntiwaritwite se!!! Knowles we icecekere nyabu iyo Clement adafatirana uburara bwawe ngo akubundikire ugirango ntuba ubyaye nka 5 utazi nabase. Ntakabura imvano rero uruvugo rwose niwowe nyirabayazana warwo.
  • Winner5 years ago
    Bihorere Abo Bose Bakuvuga Bazajyeraho Babure Ibyo Kuvuga Baceceke Ntacyitajyira Iherezo
  • Kalisa5 years ago
    Knowles we ntanduru ivugira ubusa kumusozi . Ahubwo ndi nkawe najya nicecekera kuko warahanyuze .
  • Vany 5 years ago
    Ariko Muramuhaye kbsa. Ubundi buriya rero knowless washatse kuzura akahise hama hamwe bakubwire, erega ibyo ukora ntubikorera mugaseke, gusa ntawe utabinona ko utazi kuririmba nuko nyine icyumuntu ntaho kijya, rwose udufaranga wakuye mumuziki ni Imana yashatse kukwihera. Rero iturize wiyubakire urugo kuko rwose akahise kawe ni hatari, nyoberwa nimpamvu iyo bakakugaruyemo ntasoni bigutera kuko amafuti abaho ariko wowe wararengereye pe, kubana numugabo imyaka 3 yose mugatana koko?ni hatari mada
  • kubwimana lLdephonse5 years ago
    Nibakakuvuge imana yakuremye. Igufiteho umugambi. Jyubasa bira kumana nabo sibo. Ndi. Mukarere. Kirehe mahama kamombo
  • Kagane5 years ago
    Akariho karavugwa uge ureka amateka yawe agusibiremo .





Inyarwanda BACKGROUND