RFL
Kigali

Mani Martin yashyize hanze indirimbo nshya ifite umudiho w’ikinimba yise ‘Ndaraye’ -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/10/2017 12:07
1


Mani Martin umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bazwi cyane mu kuririmba indirimbo zicuranze mu njyana nya Afurika y’umwimerere kuri ubu uyu musore yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ndaraye’. Iyi ndirimbo, icuranze bya kinyafurika.



Mani Martin ashyira hanze iyi ndirimbo yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize Album ye ya gatanu yise ‘Afro’.  Ni indirimbo irimo umudiho w’ikinimba, imbyino ifite inkomoko mu majyaruguru y’u Rwanda. Nk'uko Mani Martin yabitangarije Inyarwanda.com, iyi ndirimbo ngo ivuga ukuntu umuntu akumbura iwabo, ikaba yanasobanura urukumbuzi umuntu agirira ibintu atakibona.

mani martin

Uyu muhanzi ashyize hanze iyi ndirimbo, mu gihe yatangiye ibitaramo byo kumurika Album ye nshya yise ‘Afro’. Ku ikubitiro yahereye mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu ndetse mu mpera z’iki cyumweru Mani Martin azerekeza mu karere ka Huye ndetse na Musanze aho agomba gutaramira amurika album ye nshya. Biteganyijwe ko tariki 13 Ukwakira 2017, aribwo uyu musore azaba ataramira i Huye mu gihe ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017 azaba ataramira mu karere ka Musanze.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA MANI MARTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wow6 years ago
    Martin, komeza udukize urubwa. Aka nako ni keza vraiment!





Inyarwanda BACKGROUND