RFL
Kigali

"Kuva cyera ni ibitendo" Mr Kagame avuga ko indirimbo Ibitendo ifite aho ihurira n'uko yahoze mu bwana bwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/03/2018 15:07
0


Mr Kagame amaze kugira indirimbo zigera kuri 11 harimo 6 yakoze mu mwaka ushize wa 2017, bigaragaza neza ko yakoze cyane muri uwo mwaka akaba asanga nta kintu na kimwe gikwiye kumubuza kwinjira mu irushanwa rya PGGSS muri uyu mwaka wa 2018 yatangaje ko indirimbo ye IBITENDO ifite aho ihura n’amateka yo mu bwana bwe.



Ubusanzwe Mr Kagame akora injyana ya Rap ariko akayikora mu buryo busa n'ububyinitse kugira ngo abumva indirimbo ze bumve ubutumwa bananyeganyega nk'uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo baganiraga. Yabajijwe impamvu atagikora injyana yatangiye akora mbere asubiza ko atayivuyemo burundu. Yagize ati:

Ntabwo naretse style nahereyeho, ahubwo nabaye mpinduyeho gato kuko tujyana n’ibigezweho. Kandi akenshi na’bafana ibyo baharaye muri iyo minsi nibyo ubaha. Kuri ubu feedback bampa yo uko bambwira ko ibyo nkora ari byiza bakanongeraho ko ikibi ari uko nari guhindura imyandikire wenda.

Mr Kagame

Mr Kagame na Eesam bafatanyije indirimbo Ibitendo

Nk'uko mu ndirimbo ye nshya 'Ibitendo' Mr Kagame aba avugamo urugendo rwe rwa muzika kuva igihe yayitangiriye kugeza kuri uyu munsi, twifuje kumenya byinshi kuri yo asubiza agira ati:“Kuva kera ni ibitendo, twaje muzika twicira isazi…Twaje tutazi ibyo kwambara gusa dukaze…Nakuriye muri chorale nkunda Rehoboth Ministries nkanakunda kwigana indirimbo zabo. Akandi gatendo nako ni muri muzika nkiri umwana nabashaga kuba nasubiramo indirimbo z’abandi bahanzi neza kurusha abandi bana twanganaga.”

Kanda Hano urebe indirimbo nshya IBITENDO ya Mr Kagame 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND